Umukandida Robert Kyaguranyi, uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, uno munsi yiyamamarije mu mujyi wa Gisoro hafi cyane n’u Rwanda. Yasezeranije abaturage ko naramuka atorewe kuba umukuru w’igihugu Uganda izagira umubano mwiza n’ibindi bihungu bituranye na yo.
Uyu mukandida kandi ntiyariye iminwa yavuze ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Museveni aribwo nyirabayazana w’umubano mubi ku muturanyi w’uRwanda,asaba abanya Kisoro kumutora akazihutisha ifungurwa ry’imipaka,ndetse umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’uRwanda akazahita awuhoshya.
Ku batuye ku mupaka uhuza Uganda n’u Rwanda, iby’ubucuruzi byaradindiye, cyane cyane mu turere nka Ntungamo, Kabale na Gisoro,ku buryo nta muturage ugikora ku mashilingi,uyu muakndida akigera mu mujyi wa Kisoro yakiriwe nk’umucunguzi abaturage bahita bamusanganiza icyo kibazo.
Abaturiye iyo mipaka bari basanzwe bahahirana na bagenzi babo bo mu Rwanda ariko ibyo bikorwa byose byaje guhagararara kuva aho u Rwanda rwafungiye umupaka ku ruhande rwarwo.
Gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi kugira ngo iyi migenderanire yongere isubireho nkuko byahoze, ni kimwe mu byo abakandida barimo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu barimo kwizeza abaturage kugira ngo babatore.
Umukandida w’ishaka rya FDC Patrick Oboyi Amuriat nawe uherutse kwiyamamariza aho muri Gisoro nawe yagarutse ku kibazo cy’uko ukutunvikana bw’ibihugu byombi, bimaze kugira ingaruka zikomeye ku butunzi bw’abaturage.
Ikibazo cy’uko u Rwanda rwarafunze umupaka warwo na Uganda ni kimwe mu byavuzweho n’abarimo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bavuga ko bazagerageza kuzahura umubano w’ibihugu byombi bakimara gutorwa.
Ku ruhande rwe, Perezida Yoweri Museveni washoje ibikorwa byo kwiyamamariza muri ako karere, na we yakomoje, yumvikanisha inyungu z’akarere k’Afurika y’uburasira zuba hamwe n’umugabane wa Africa yose.
Mwizerwa Ally