Col. Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, amaze iminsi yaraburiwe irengero.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaburiye i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye, kwitabira igikorwa cyo kumurika igitabo cya mugenzi we wo muri Kenya, Martha Karua, byabereye i Nairobi muri Kenya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize
Hagati aho umugore w’uyu mugabo wahoze ari umusirikare akanaba umuganga bwite wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yashinje Leta y’iki gihugu kuba yamushimuse mbere yo kujya kumufungira muri imwe muri gereza za gisirikare zo muri Uganda.
Winnie Byanyima abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Ndasaba Guverinoma ya Uganda guhita irekura umugabo wanjye, Dr Kizza Besigye aho imufite hose”.
Yakomeje agira ati: “Yashimutiwe i Nairobi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Martha Karua. Kuri ubu mfite amakuru yizewe y’uko ari muri gereza ya gisirikare i Kampala.”
Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko umugabo we yashimutiwe i Nairobi tariki ya 16 Ugushyingo, kandi yemeza ko yavanyweyo afungirwa muri kasho ya gisirikare i Kampala.
Yagize ati “Ndasaba Leta ya Uganda kurekura byihuse umugabo wanjye Dr. Kizza Besigye aho afungiwe. Yashimuswe ku wa Gatandatu ubwo yari mu imurika ry’igitabo cya Martha Karua i Nairobi. Nahawe amakuru yizewe ko ari muri kasho y’igisirikare i Kampala.”
Abayobozi bo mu ishyaka FDC ryashinzwe na Besigye na bo bemeje ko baheruka amakuru ye tariki ya 16 Ugushyingo, ubwo yari ku nyubako ya Riverside Drive i Nairobi.
Dr. Byanyima yatangaje ko umuryango wa Besigye n’abanyamategeko be bifuza kumubona kandi ko adakwiye gufungirwa muri kasho y’igisirikare, kuko atari umusirikare.
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Uganda iratangaza ku bivugwa n’umuryango wa Colonel Besigye, ndetse n’impamvu yaba yatawe muri yombi ntiramenyekana.
Hagati aho umugore we avuga ko nta n’impamvu yatuma afungirwa muri gereza ya gisirikare kuko atakiri umusirikare; agasaba ko nk’umuryango we ndetse n’abamwunganira mu mategeko bakwemererwa kumubona.
Col. Dr Kizza Besigye ni umwe mu bafite ijambo rikomeye muri Politiki ya Uganda, ndetse yahatanye mu matora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ariko birangira atabonye amahirwe yo kumushyigura ku butegetsi.
Urugendo rwa Besigye nk’umunyapolitiki kandi rwakunze kurangwa no gufungwa bya hato na hato ariko akagenda arekurwa.
Dr. Besigye wabaye Colonel mu gisirikare ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora Uganda rwari ruyobowe na Perezida Yoweri Museveni, ndetse yabaye umuganga we wihariye, nyuma baca ukubiri.
Uyu munyapolitiki na Perezida Museveni bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi kugeza ubwo mu 2021 yavuye mu ihatana, aharira Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Rwandatribune.com