Leta ya DRC na Uganda mu nama ya 8 ya komisiyo nini ihuriweho yabereye Ikinshasa yo gukuraho visa yo kuvamugihugu kimwe bajya mukindi hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi cyagwe se urujya n’uruza rwabambukiranya imipaka .
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Rebecca Kadaga n’uwa DRC Antipas Mbusa Nyamwisi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rihuriweho n’ibihugu byombi byemeje gukuraho visa hagamijwe koroshya ubw’isanzure bw’urujya n’uruza nk’uko tubikesha ikinyamakuru the New vision.
Mbusa Nyamwisi minisitiri ushizwe ibibazo by’akarere yakomeje avuga ko mu myanzuro y’inama ya 8 isazwe ya komisiyo nini ihuriweho hagati yibihugu byombi Uganda na DRC twavuze ikurwaho rya visa hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’abambukiranya imipaka.
Kandi yakomeje avugako uyu mwanya ari ingenzi cyane kubihugu byombi ndetse no mukarere kacu nta n’imamvu zo guhangana hagati yacu zihari ariko tugomba gushyira ingufu muguhindura ibyo byose mu mbaraga zo kwiyubaka hamwe no kwiteza imbere ibi nibyo abaturage bacu bakeneye.
UMUTESI Jessica