Hari hashize icyumweru kirenga umugore ukomoka mu Burundi yibarutse batatu mu kigo nderabuzima cya Nyarugugu III mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda. Umuryango wungutse uyu ababana ubusanzwe ni umuryango uciye bugufi kuburyo ngo kubona ibyangombwa nkenerwa kuri aba bana bavutse wongeye ho abari basanzwe n’ubundi batatu. Iki nicyo yahereye ho asaba ubufasha Leta n’abagira neza.
uyu mubyeyi wibarutse abana batatu asanzwe ari umupfakazi ufite ubuzima busanzwe, akaba yari afite abana batatu bivuze ko nyuma yo kugira umugisha wo kunguka aba bana batatu bandi yagize batandatu nyamara akaba ,atangaza ko nta bushobozi afite bwo kubitaho.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi batangaje ko uyu mupfakazi umaze amezi abiri abuze umugabo we, bakemeza ko nta bushobozi afite bwo kwita kuri aba bana .
We ubwe yongeye ho ati” ni byiza kubyara, ariko iyo udashoboye kurera abana bawe, biba ikibazo. Ndi impunzi kandi ndi n’umupfakazi, kandi nsanzwe mfite abandi bana batatu. Niyo mpamvu nsaba umugira neza uwo ariwe wese ubishoboye kumba hafi akamfasha.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze ntibaragitras icyo batangaza kuri iki kibazo, cyakora imiryango yiota ku munzi isanzwe itanga amata ku bana.
Muri iyi nkambi icumbikiye impunzi zirenga 140.000, harimo n’abakomoka mu gihugu cy’u Burundi barenga 40, icyakora kuvuka kw’abana batatu nibikunze kubaho muri iyi mnkambi
Umuhoza Yves