Polisi ya Uganda yemeje ko imaze guta muri yombi abantu 106 mu gihe barindwi bishwe, bakekwaho uruhare mu bitero by’iterabwoba biheruka kugabwa ahantu hatandukanye mu murwa mukuru Kampala.
Ibitero biheruka byagabwe ku wa Kabiri w’icyumweru gishize. Bimaze kwemezwa ko byahitanye abantu bane bigakomeretsa 37, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yasabye abaturage kuba maso kuko uruhare rwabo rukenewe mu guhashya iterabwoba, by’umwihariko rikorwa n’abantu biturikirizaho ibisasu. Ni ibitero avuga ko bikomeje kugabwa n’umutwe wa ADF.
Yakomeje ati “Kugeza ubu abantu 106 bakekwaho uruhare muri ibyo bitero by’iterabwoba mu gihugu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe abandi barindwi bishwe, naho abantu bane bagabye ibyo bitero by’ubwiyahuzi byarabahitanye.”
CP Enanga yavuze ko abafashwe bakomeje guhabwa bibazo, banabazwa irengero ry’abana bagiye binjiza muri uwo mutwe, Polisi ivuga ko imaze kurokora abana barenga 80 bari bajyanywe muri Repubublika ya Demokarasi ya Congo, mu myitozo ya ADF, Harimo abana 22 bari bakuwe mu bice bya Wakiso, Nansana, Ntinda, Kagoma, Kawempe na Bugerere, ubu bari hafi gusubizwa mu miryango yabo, Hari n’abandi 3 bo muri Bunia, 7 bo muri Kasese, 6 bo muri Karugutu na 50 bo muri Bombo.
CP Enanga yakomeje ati “Hamwe n’abandi bana, batozwa gukoresha imbunda, guturitsa no gutega ibisasu hamwe n’ibindi bikorwa bya gisirikare.”
Museveni yasabye abaturage kuba maso, mu ijambo aheruka kugeza ku baturage, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko iterabwoba muri Uganda rikorwa n’abantu bashaka ubutegetsi n’ubutunzi bitanyuze mu nzira za demokarasi cyangwa gukoresha amaboko yabo.
Yavuze ko umutwe wa ADF nyuma yo gutsindwa intambara nyinshi washoje kuri Uganda, watangiye iterabwoba rikorerwa mu mijyi, Yakomeje ati “Hagati ya Mutarama na Nyakanga 2001, umutwe wa ADF waturikije ibisasu 30 byishe abantu abantu 147, aho hari mu 2001. Nubwo tutari dufite ubushobozi buhagije mu mijyi ahanini dukoresha ubutasi bushingiye ku bushobozi bw’umuntu gusa, twashoboye gutsinda iryo terabwoba ryo mu mujyi ryari ryadutse.”
Mu 2012 ngo uwo mutwe wongeye kwaduka wica abantu barimo abashehe umunani, n’abantu bakomeye barimo Joan Kigezi, Major Kiggunndu n’abandi, Hari n’abandi bantu bishwe muri Uganda nubwo bitemezwa niba ari ADF yabishe barimo AIGP Andrew Felix Kaweesi, Muhammad Kirumira n’abandi.
Hari n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi nk’ubwibasiye abagore muri Entebbe n’ahandi, Nyuma ngo umutwe wa ADF wagerageje kwica Gen Katumba Wamala, Museveni yavuze ko hakoreshejwe iperereza risanzwe, hari abantu bamwe bafashwe abandi bakicwa.
Ati “Abantu 12 bamaze kwicirwa hano imbere muri Uganda nyuma y’igitero cyagabwe kuri Gen Katumba muri Kamena, ndetse abandi 106 batawe muri yombi.”
Yakomeje ati “Urabona aba bantu b’injiji bo muri ADF, kubera ko baba bareba muri Congo bakora magendu, bakora ibintu ntawe ubibaryoza, bagera aho bakiyumva uko batari. Mbere na mbere bashakaga kwica Katumba, bakavuga ngo tugomba kwica Katumba kuko ari umuntu ukomeye muri Guverinoma, kugira ngo twerekane ko duhari. Nubwo Jamil Mukulu yafashwe, dushaka kwerekana ko duhari.”
“Bamwe bakanavuga ngo kubera ko Katumba ari Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta kandi bagiye gukora imihanda muri Congo kandi ari ku butaka bwabo, ngo ni gute? Bakavuga ngo ni gute umuntu ajya gukora imihanda muri Congo kandi ari ubutaka bwabo? Ni uko bibwiraga.”
Yavuze ko byageze aho Maj Gen Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda yari amaze gupfa, mu muhango wo kumushyingura bakajyanayo ibisasu bashaka guturitsa umurambo we n’abantu bari mu kiriyo, Yavuze ko abaturage bakwiye gutegereza ibizava mu nkiko, kuko bazamenya amabanga menshi ku bantu bafataga nk’abantu beza.
Museveni yakomeje ati “Inama nabaha aba bakomeje kwihisha haba hano, muri Kenya, Tanzania, Mozambique, Congo cyangwa Afurika y’Epfo, bamanike amaboko barokore ubuzima bwabo.”
“Yego bazagezwa mu nkiko, ariko ntibatigaragaza bose bazapfa. Hagati aho abaturage bakwiye kuba maso. Kugeza bose bafashwe, bazakomeza guteza ikibazo by’igihe gito, nitutaba maso. Ariko ibikorwaremezo twubatse birimo kudufasha.” , Yavuze ko hamaze gushyirwaho uburyo butahura ibisasu, ariko wasangaga bikoreshwa mu nyubako nk’ibiro, ku buryo ngo bugiye gushyirwa ahantu henshi nka camera zishinzwe umutekano.
Yanavuze ko imodoka zose na moto zigomba gushyirwaho akuma k’ikoranabuhanga nyiri ikinyabiziga adashobora kuvanaho, kugira ngo bijye bimenyekana aho imodoka yari iri mu gihe runaka,
Museveni kandi yavuze ko ari umushinga barimo gukora, ku buryo uzashyirwa mu bikorwa mu gihe gito kiri imbere.
Uwineza Adeline