Umuhanzikazi w’icyamamare muri afurika ukomoka mu gihugu cya Uganda Juliana Kanyomozi yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi nyuma y’uko byagiye bivugwa ko awite ariko we akabihakana.
Asangiza abantu ifoto ye akikiye umwana we abinyujije ku rukuta rwa facebook’Julianna yagize ati: “Ni umuhungu!!! Ndagusuhuje Taj 12-05-2020. Turishimye cyane!!! Imana icyubahiro ni icyayo.”
Kugeza ubu Kanyomozi ndetse n’uruhinja rwe biravugwa ko bamerewe neza aho bari mu bitaro, ko isaha nisaha basezererwa bagataha mu rugo.
Juliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’ibihuha byinshi byagiye bijya hanze ko atwite ariko akagenda abihakana yivuye inyuma.
Kuva akimara gutangaza ko yamaze kwibaruka kugeza ubu , amakuru ku waba yarabyaranye n’uyu muhanzikazi ntaramenyekana.
Dusubiye inyuma,tubibutseko Juliana Kanyomozi yapfishije umwana we wa mbere Keron Kabugo mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2014. Uyu mwana wari ufite imyaka 11 akaba yarazize indwara ya Asima(asthma),aho yaguye mu bitaro bya Agha Khan byo mu gihugu cya Kenya.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa wikipedia, Juliana Kanyomozi akaba yibarutse afite imyaka 37. Mu mwaka wa 2006 yavuzweho gukundana n’umukinnyi w’iteramakofe wo mu gihugu cya Uganda ariko uba muri leta zunze Ubumwe za Amerika witwa Kassim Ouma. Muri 2013, Big Eye Magazine yagize uyu mugore umwe mu bagore beza b’ibihe byose bo mu gihugu cya Uganda.
Ndacyayisenga Jerome