Guverinoma ya Uganda nyuma yo kubona ko abaturage bakomeje kwanga gufata inkingo , Minisiteri y’Ubuzima yafashe icyemezo cyo kujya isanga abaturage mu tubare n’utubyiniro akaba arimwo bahererwa urukingo rwa Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzim muri Uganda yatangaje ibi ubwo inkingo Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 zatanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika zageraga mu gihugu cya Uganda.
Uyu mu Minisitiri yavuze ko abantu benshi bari kwanga kujya mu mavuriro n’ibitaro kwiteza inkingo , ariyo mpamvu biyemeje kubasanga aho bari aho kubategerereza ahantu habugenewe hasanzwe hatangirwa inkingoo za Covid-19.
Kugeza Ubu Uganda imaze guhabwa na Leta zunze ubumwe za Amerika doze z’inkingo za Covid19 zirenga Miliyoni eshanu abaturage bo bakaba barateye utwatsi iyo gahunda kuko bagishidikanya kuri izi nkingo.
Ubusanzwe utubari turafunzwe mu gihugu cya Uganda ukaba ari umwe mu myanzuro yafashwe muri iki gihugu mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid19 , Perezida Yoweli Kaguta Museveni muri iki cyumweru yavuze ko utubari tuzakomeza gufunga kugeza ubwo umubare bihaye wabo bagomba gukingira uzaba ugeze.
Aliciah Habibi