Pasiteri Denis Kintu uyobora urusengeri rwa Hoima Empowerment Church International ufungiwe icyaha cyo gukupitira abayoboke b’itorero rye mu rusengero yireguye avuga ko kubakubita yageraga ikirenge mu cya Yesu ubwo yirukanaga abacururizaga mu rusengero rw’i Yerusalemu.
Pasiteri Kintu yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwaga amashusho ahondagura inkoni abayoboke be bigaragara nk’aho abasengera.
Ubwo Pasitoro Kintu yahatwaga ibibazo n’umuyobozi wa Polisi ya Hoima ,Badru Mugabi ngo yisobanuye avuga ko yageraga ikirenge mu cya Yesu Kristo , nawe avuga ko yakubise Abayahudi yasanze bacururiza mu isinagogi y’i Yerusalemu.
Pasiteri Kintu afunganwe n’abandi bayoboke be 5, aho mu byaha ashinjwa harimo gukubitira abantu mu ruhame n’icyo kuba urusengero rwe nta cyangombwa kirwemerera gukora rugira.
Polisi ivuga ko mu rusengero rwe hasangwa n’inkoni eshatu yifashishaga ahondagura abo bayoboke be, zikaba zizifashishwa nk’igihamya mu butabera.
Ubutumwa Pasitoro Kintu avuga ko yiganaga Yesu buboneka muri Matayo 21:12-13 , hagira hati:” 12 Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma, 13 arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”