Perezida Museveni yamaganiye kure imyenda ya caguwa avuga ko ari imyenda y’abapfu b’abazungu iba yavuye mu bihugu byo hanze, avuga ko rero nta mwenda wa caguwa ugomba kongera kwinjira mu gihugu cya uganda.
Ibi bibaye mu gihe Guverinoma ivuga ko icuruzwa ry’imyenda yambawe hamwe n’inkweto zambawe biva mu bihugu by’imahanga bigomba kuvaho dore ko Uganda yifitiye inganda ndetse n’Abakozi babizi neza, aho kujya bambara imyenda yambawe Kandi bifitiye inganda zikora imishya.
Aho yabivuze ashimangira ko Caguwa ari imyenda y’abapfuye baba bagura, avuga Kandi ko bagerageje ku bikuraho bikananirana bitewe n’ubwaguke bw’amasoko.
Yagize ati”Nacecetse cyane kuri iki kibazo ariko kuri ubu mu mfashe turwanye icuruzwa ry’imyenda yambawe yarakozwe n’intoki , kuko twifitiye inganda n’abakuze babifitiye ubuhanga ko iyo bakora batajya babona abaguzi ,asaba ko hahagarikwa iryo tumizwa ry’imyenda yambawe dore ko we avuga ko ari imyenda y’abazungu bapfuye.
Perezida Museveni ashimira abashoramali b’ubushinwa bongeye kumufasha kubyutsa inganda za Uganda , Kandi ko biramufasha gukuraho icuruzwa ry’imyenda yambawe.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yategetse Kandi ko guhera kuya 1 nzeri uyu mwaka hatazongera gutumizwa insinga na za metero mu bindi bihugu ko bizajya bigurirwa muri Uganda.
Niyonkuru Florentine.