Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakoze impinduka mu bayobozi bo mu Ngabo zidasanzwe zishinzwe kumurinda.
Ni impinduka zakozwe ku munsi w’ejo kuwa 25 Mutarama 2024 nk’uko byatangajwe na Col. Deo Akiiki, umuvugizi wungirije wa UPDF.
Col. Allan Matsiko wabaye umuyobozi w’ubutasi muri SFC yahawe inshingano zo kuyobora Brigade 303. Col Matsiko yari amaze amezi 16 ashinzwe iperereza rya SFC.
Colonel Asinguza Muserebende wabaye umuyobozi w’amahugurwa muri SFC yagizwe umuyobozi w’ingabo zidasanzwe Itsinda rya mbere (Special Forces Group One(1SFG).
Perezida yazamuye kandi Lt Colonel Bagonza amugira Colonel wuzuye kandi amugira umuyobozi w’ingabo zidasanzwe Itsinda rya kabiri (2SFG).
Col. Akiiki yagize ati: “Umugaba w’Ikirenga (CiC) yagize kandi Col. Seruyange umuyobozi mu ngabo zidasanzwe.” Nubwo Col. Akiiki atigeze agaragaza inshingano za Col. Chris Sseruyange, URN yumvise ko yasimbuye Col. Matsiko nk’umuyobozi w’ubutasi bwa SFC.
Col. Sseruyange umwaka ushize yagizwe attaché Militaire muri Ambasade ya Uganda muri Arabiya Sawudite. Col. Sseruyange yasimbuye Maj. Gen Michael Ondoga kuri uyu mwanya.
Lt Col Kafeero yagumye kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza muri SFC. Minisitiri w’ingabo, Vincent Ssempijja, yashimiye abo basirikare bakuru kuba bazamuwe mu ntera, bakimurwa ndetse bakanashyirwaho.
Izi mpinduka zabaye mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida Museveni hamwe n’umuryango we zibaye mu gihe manda ye iri kugenda yerekeza ku musozo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com