Perezida Yoweli Kaguta Museveni nyuma yo kubona ko Uganda iri kwicwa n’inzara yashyizeho gahunda zitandukanye harimo nko kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kumbuto rwitwa (Kiki Tropical Fruit Factory) rukaba rwari uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni zigera kuri 1000 zibikomoka Ku mbuto, ndetse rugaha akazi Abantu bagera 500 nk’abakozi barwo.
Kuri uyu wa kabiri Perezida Museveni yagiye gutangiza k’umugaragaro uruganda mu karere ka kasongolo,muri gahunda ye yo guteza imbere ishoramari ry’imbere mu bihugu,kugira ngo abanyagihugu bagumye kunguka birushijeho.
Museveni yashishikarije abanyagihugu ko bakwiye gukomeza kwita kugaciro k’ibikomoka kubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye cyane cyane imbuto kugira ngo babone uko barwanya ubukene ndetse barushyeho no gutera imbere.
Yagize ati”dufite gahunda yo gutera imbere k’uburyo twafashe amafaranga menshi tukayashora gusa abantu twayahaye ntibigeze bayakoresha ibyo twari twavuganye.”mbese umuntu akoze neza Yaba iki”? Erega ikibazo si amafaranga ahubwo b’abandi dufata tugaha amafaranga ngo babe bakora ibyo dushaka.
Museveni yavuze ko cyakoze Hari bamwe mu bashoramari bari bumvise ubusabe bwe mugufatanya kurwanya ubukene mu Gihugu cyabo atanga ingero.
Yagize ati:umukobwa wanjye Olivia Mugabe yigeze kumbwira ko nawe ashaka gushyira itafari kuguteza imbere Uganda, mpita mugira inama nti wowe shaka isoko mugihugu cya Australia. Nyuma yiminsi Mike yahise ashishikariza musaza we Francis’s Mugabe gutangiza uruganda rutunganya ibikomoka kumbuto hano iwacu Muri Uganda. Ni ukuvuga ko yari yamaze kubona ko Australia ikeneye ibikomoka hano iwacu Kandi byiza.
Agendeye Ku mikorere y’ururuganda Perezida Museveni yari yashizeho, yavuze ko agendeye kukuba uru Ruganda rwarananiwe bijyanye n’imicungire ahamya ko amafaranga bari batanze ashobora Kuba yaribwe.
Yagize ati”nyuma yo kuvumbura ko twubatse uruganda ariko rukaza kubakwa Nabi, nahise mpita mo gufasha Bolivia Mugabe kugira ngo ndebe ko twabona abashoramari bigenga,ikindi ndasha kugira ngo nkurikurikirane ikibazo cy’imisoro bigaragaza ko isohoka ikigira hanze aho kugira ngo idufashe twe,turakora igishoboka igume mugihugu.
Uri Ruganda rwari rw’ubatswe nyuma yo kubona ko uruganda rutunganya ibikomoka kumbuto Ari rumwe munganda zihuta mukwaguka Aho muri icyo Gihugu nkuko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibivuga.gusa abaturage bo banenga ko nta masoko ahari ahagije mu Gihugu imbere bityo ngo hakiri imbigamizi.
Uri Ruganda rukaba rwatunganyaga imbuto zivuye ahitwa”Great Luweera, Great Masaka,West Nile,Bukedi ndetse n’ahandi.
Schadrack NIYIBIGIRA