Ubuyobizi bwa Polisi ya Uganda bwatangaje ko bwatahuye umugambi urimo gutegurwa na Robert Kyagulanyi Ssentamu watsinzwe na Perezida Museveni mu matora yo kuwa 14 Mutarama 2021, aho ngo yateguraga umuhango wirahira wagombaga kubera mu gace ka Iganga kuwa 13 Gicurasi 2021.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga yatangaje ko amakuru y’uko NUP irimo gutegura irahira rya Bobi Wine nka Perezida wavumbuwe n’ubutasi bwa Uganda, ari naho yahereye avuga ko inzego z’umuteano zidateze kwemera ko uwo muhango unyuranije n’itegeko nshinga uba.
Yagize ati”Twatahuye amakuru ko umwe mu bakandida batsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu aheruka arimo gutegura kurahira nk’umukuru w’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ni igikorwa bateguriraga muri Hotel imwe yo mu gace ka Iganga”
Enganga yakomeje agira inama Bobi Wine n’abambari be bakomeza kumwita Perezida watowe n’abaturage ko amajwi yabo ntaho yagera, cyane ko ibyavuye mu matora byamaze kwemezwa kumugaragara na Komosiyo y’Amatora muri iki gihugu.
Kugeza ubu Urugo rwa Robert Kyagulanyi rwongeye kuzengurukwa n’abashinzwe umutekano wa Uganda mu gihe harimo gutegurwa irahira rya Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Igisirikare cya Uganda cyabajijwe niba kongera gushyira umutekano uhambaye ku rugo rwa Kyagulanyi biri mu mugambi wo kuburizamo igikorwa yateguraga cyo kurahira nka Perezida watowe na’abaturage , Col Deo Akiiki wungiirije umuvugizi wa UPDF yavuze ko umutekano uhabwa Bobi Wine ari kimwe n’uhabwa abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru za Uganda bityo adakwiye kubifata nk’aho afatwa mu buryo budasanzwe.
Umuhango w’irahira rya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wiyise Tibuhaburwa uteganijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021.