Polisi mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abasomali bafitanye isano n’ibitero bimaze iminsi bigabwa mu mujyi wa Kampala.
Ni nyuma y’igitero giheruka cyagabwe i Kampala kigahitana abantu bane naho abandi 37 bagakomereka cyane.
Aba bafashwe ni abagabo bane aho bari gukorwaho iperereza nyuma yo gufatanwa imbarutso (akuma kifashishwa baturitsa ibisasu) kafatiwe muri Hotel ya Munyonyo Speak Resorts.
Polisi ya Uganda ivuga ko abatawe muri yombi harimo Abdukkalim Mayou na Muhammad Hassan na bagenzi babo bafitanye isano imwe mu muryango barimo Yasin hussien na Mosbaal Makzamal b’imyaka 40 na 20 y’amavuko.
Ibitero bigabwa i Kampala bivugwa ko bifitanye isano n’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda wa ADF ubarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo Perezida Museveni yavugaga ku uyu mutwe wa ADF, yavuze ko ari mu biganiro na Leta ya Congo ngo bajye kuwuhashya ku butaka bwa Congo.
Icyo gihe yasabye ko abari muri ADF bamanika amaboko cyangwa bakemera kuzaraswa.
Nsanzimana Germain