Tariki 14 Mata 2019, Nibwo umuvugabutumwa Dr.Ian Ndlovu yageneye ubutumwa abatuye Uganda ko igihe bazaramuka bashatse gukura Museveni kubutegetsi bakoresheje imyigararagambyo igihugu kizamenekamo amaraso atarigeze kumenwa mu myaka yose yatambutse.
Ibi ariko abarwanashyaka ba National Unity Platform (NUP) rya Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine babirenzeho birara mu mihanda batangira imyigaragambyo, ni imyigararagambyo yabaye ikurikira itabwa muri yombi ry’Umukandida wabo Robert Kyagulanyi watawe muri yombi kuwa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2020 ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Luuka.
Amakuru avuga ku itabwa muri yombi rya Bobi Wine avuga ko yafunzwe ku itegeko rya Mwesigwa Frank ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri polisi ya Uganda, aho yashinjwaga icyaha cyo kurenza abantu 200 bemerewe kwakirwa aho umukandida Perezida yiyamamariza.
Akimara gutabwa muri yombi abagize ishyaka rye bigabije imihanda batangira gutwika ibyapa byamamaza umukandida w’ishyaka National Resistance movement (NRM) rihagarariwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu.
Abantu benshi bahise batangira guhuza ibikorwa by’imyigaragambyo yubuye muri Uganda n’ubuhanuzi bwa Pasiteri Ian Ndlovu , umushumba mu itorero Devine Kingdom Baptist Ministries, ukunze guhanura ibizaba muri politiki Nyafurika mu minsi izaza. Ndlovu ubwo yari mu materaniro muri Uganda kuwa 14 Mata 2019 yasabye abatuye iki gihugu kudakoresha inzira y’imyigaragambyo mu gushaka impinduka no gukuraho Museveni.
Yagize ati” Hari inzozi nabonye, nabonye amaraso ameneka ku mihanda ya Uganda, ndabasabye ntimuzakoreshe inzira y’imyigaragambyo mugamije guhirika uriya mugabo(Museveni). Ibyakozwe muri Sudan, Mu Misiri n’ahandi mwe ntimuzabigerageze, ahubwo muzashake ubundi buryo bwo gushaka impinduka”
Kugeza ubu nta makuru yizewe aratangwazwa na Guverinoma ya Uganda avuga kuri iyi myigaragambyo, gusa ibinyamakuru byandikirwa muri iki gihugu bivugako kuva yatangara abantu basaga 10 bamaze kuyiburiramo ubuzima.
Ildephonse Dusabe