Minisiteri y’ubukerarugendo n’urusobe rw’ibinyabuzima yasobanuye ko ubwiza bw’umusambi n’uburanga bwawo ariyo mpamvu watoranyijwe nk’ikirango cya Uganda ariko kugenda bayica n’izindi mpamvu biri gutuma zigabanuka.
Iyi Minisiteri n’ikigo kibishinzwe muri Uganda byatangaje ko uzafatwa yishe umusambi azajya akatirwa igifungo cya burundu cyangwa acibwe ihazabu y’amashilingi miliyari 20,angana n’amadolari miliyoni 5.7.
George Owoyesigire uyoboye iki kigo mu gusobanura ishingiro ry’iki gihano, yatangaje ko umubare w’imisambi isanzwe igize ibirango by’igihugu uri kugabanyuka bitewe n’impamvu zirimo abantu bayica.
Muri Uganda ubu harabarurwa imisambi ibihumbi 8000 mu gihe mu mwaka w’1989 yabarirwaga mu bihumbi 35 000 nk’uko Minisiteri y’ubukerarugendo ibyemeza.
Minisitiri w’ubukerarugendo ,TOM Boutime yamenyesheje itangazamakuru ko hateguwe umunsi mukuru wo kwishimira akamaro k’umusambi, uzizihirizwa mu karere ka lwengo tariki ya 28 Gashyantare 2022.
UWINEZA Adeline