Umudepite ucyuye igihe wa Aruu y’Amajyepfo, Samuel Odonga Otto yaguye igihumure ubwo polisi y’akarere ka Gulu yamuhataga ibibazo kubyo yayireze avuga ko yigeze kumuroga.
Inkuru ya Nilepost ivuga ko Depite Otto yari yashinje abapolisi kumuroga igihe yari afungiye i Pader, ibi birego Polisi ya Gulu byose ikaba yarihutiye kubikana.Depite Otto yabwiye itangazamakuru ko umupolisi washatse kumuroga akoresheje icupa ry’amazi arimo uburozi ubwo yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’akarere ka Gulu.
Ibirego Depite Otto arega Polisi bivuga ko byabaye ubwo yafungwaga azira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cyo kwiyamamaza akaza gucika inzego z’umutekano za Uganda akitahira iwe mu rugo. Icyo gihe nibwo Polisi ya Gulu yamusanze iwe imuta muri yombi aho yahise imufungira kuri Sitasiyo ya Polisi ya Pader.
Ubwo ibazwa ryari rigeze hagati, Depite Otto yabwiye abashinzwe umutekao ko atameze neza nyuma ahita yitura hasi, aho yaanwe yerekezwa mu btaro by’akarere ka Gulu.
Umwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yabwiye itangazamakuru ko icyateye Depite Otto kugwa igihumure ari uko Polisi yamufashe nabi kandi yabamenyesheje ko atameze neza.
Patrick Jimmy Okema, umuvugizi wa polisi mu turere twa Aswan a Gulu, yavuze ko Depite Otto yaguye mu gihe yarimo ahatwa ibibazo na polisi, gusa ngo yahise yihutishirizwa ku bitaro, kuri ubu ngo arimo kwitabwaho n’abaganga.
Depite Otto yari asanzwe ahagarariye Aruu y’Amajyepfo , yongeye kwiyamamariza umwanya mu nteko ishingamategeko mu matora aheruka gusa yaje gutsindwa na Dr Christopher Komakech wari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu(NRM) kuva mu mwaka 1987.
Ildephonse Dusabe