Uyu muhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yagaragaje indirimbo y’Imana yise Nzigulira bisobanuye Nkingurira.
Uyu muhanzi akaba n’umuvandimwe wa Humphrey Mayanja uherutse kwitaba Imana azize Kanseri, agashyingurwa mu cyubahiro tariki 03 Mata 2024.
Mu ijoro ry’iyo tariki ni bwo Jose Chameleone yashyize ahagaragara indirimbo y’Imana igaruka ku bibazo anyuramo ayisaba ko yamufungurira imiryango y’imigisha yayo.
Mbere y’uko ayishyira ahagaragara, Jose Chameleone abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse agaragaza ko azanye ikintu gishya. Ati: “Urukundo rw’Imana ibihe byose, mureke tujye mu rusengero”.
Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe ejo kuwa gatatu Mata ubwo bashyinguraga umuvandimwe we Humphrey Mayanja, mu magambo yavuze atanga ubuhamya yagaragaje ko yatinye itabi ibintu byatumye benshi bibaza niba agiye kurireka burundu.
Yagize ati: “Humphrey yari mukuru wacu yasohoje inshingano ze neza, nakundaga kunywa itabi, ariko uko namubonaga nahitaga ndimira”.
Uretse Nzigulira, Jose Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Jamila, Befula, Milliano, Shida za Dunia, Mama Rhoda n’izindi nyinshyi.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com