Patrick Amuariat umukandida w’ishyaka FDC rya Col Dr Kiiza Besigye, ashobora gukurwa ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora Uganda azira kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’inzego z’umutekano.
Kuva ku wa 17 Ukwakira 2020 ubwo hatangwaga ibyemezo by’abakandida 19 bitegura kuvanwamo abazahatanira kuyobora iki gihugu, inzego z’umutekano muri Uganda zashyizeho itegeko rivuga ko umukandida wese uri kuri urwo rutonde atemerewe gutumiza cyangwa kuyobora inama y’ishyaka yitabirwa n’abantu benshi mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Amuariat ku munsi wejo ku wa Gatanu yagaragye mu gace ka Kyambogo ari kumwe n’abarwanashyaka ba FDC bagera ku 2000, bose batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi bishobora kuba byatuma Komisiyo y’amatora muri Uganda imukura mu bagomba kwemezwa kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020 nk’abazahatama mu matora ya Perezida ateganijwe umwaka utaha.
Iki ni igikorwa kibaye gikurikira amagambo umuvugizi w’ishyaka Forum For Democratic Changes (FDC), Ssemuju Nganda, yatangaje ko ishyaka rye nta mabwiriza namwe ya Komisiyo y’Amatora rizubahiriza igihe rikiyobowe n’umurwanashyaka ukomeye wa NRM ya Perezida Museveni.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, ari mu bihutiye gutungira Komisiyo y’amatora agatoki, ayisaba ko ibivugwa ku mukandida wa FDC byakurikiranwa byaba ngombwa akabuzwa amahirwe yo kuza ku rutonde rwa nyuma rw’abemerewe guhatana mu matora.
Dukuze Dorcas