Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wiyita pasiteri, akaba abwiriza yambaye ubusa buri buri mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi na polisi mu mugoroba washyize muri Kampala umurwa mukuru w’iki gihugu.
Pasiteri Ukachukwu Umonu yabwirizaga yambaye ubusa wese wese mu mihanda ya Kampala igihe yatunguwe n’abashinzwe umutekano bagahita bamuta muri yombi. Aya makuru akaba yari yarageze ku nzego zishinzwe umutekano mu byumweru bishyize. Ariko uyu wiyita umukozi w’Imana yabanje kunaniza abashinzwe umutekano bari baje kumufata.
Byasabye abapolisi kwifashisha ingufu zidasanzwe kugira ngo bashobore kufunga uyu mugabo wari umaze kugira abantu benshi baza kumva ibyigisho bye aho hari n’abandi bazaga baje kureba ko ari ukuri ko hari umumtu wirirwa yambaye ubusa mu muhanda. Agifatwa na polisi yahise atangaza ko yari ari kwigana Adamu na Eva babagaho bambaye batya mbere y’uko bashukwa na Sekibi.
Pasiteri Umonu akunda kwibasira abapasiteri bavuga ijambo ry’Imana bambaye imyenda aho agira ati: “Ni ikizira kuvuga ijambo ry’Imana wambaye imyenda kandi Imana yaraturemye itwambitse ubwiza bwayo. Umuntu ubwiriza yambaye imyenda zo mu nganda ntaba akorera Imana.” Pasiteri Ukachukwu Umoni akaba acumbikiwe muri pirizo ya gisivili i Kampala.
Denny Mugisha