Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kisoro hafatiwe umugabo ukekwaho kuba muri M23 afite imbunda ebyiri yashakaga kujyana mu mujyi wa Kampala.
Inzego zishinzwe umutekano za Uganda zivuga ko zafashe umugabo afite imbunda zo mu bwoko bwa SMG bikekwa ko yaba aba mu mutwe wa M23.
Ni amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi bo muri Kisoro, Bwana Peter Mugisha, ariko yirinda gutanga imyirondoro ye mu gihe iperereza rikomeje gukorwa nubwo ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko akomoka mu gihugu cy’Uburundi.
Yagize ati “Polisi ifatanyije n’igisirikari muri Kisoro bafashe ukekwaho kuba muri M23 agerageza kujya Kampala. Yashakaga kwinjira muri bisi ariko ntiyatangaje impamvu yinjizaga izi mbunda muri Uganda.
Ni nyuma yaho mu minsi ishize abahoze muri uyu mutwe w’inyeshyamba za M23 bagabye ibitero mur Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu gace ka Bunagana kari hafi ya Uganda n’u Rwanda.
Abaturage benshi bahungiye muri Uganda mu Karere ka Kisoro.
Nsanzimana Germain