Kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, nibwo igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Dr Lawrence Muganga usanzwe ari umuyobozi wa Victoria University afunzwe ashinjwa gukorana n’inzego z’igisirikare cy’u Rwanda mu kuneka Uganda.
Al Jazeera itangaza ko Dr Muganga yafashwe ku munsi w’ejo kuwa Kane ku manwa y’ihangu n’inzego z’umutekano wa Uganda zimusanze mu muhanda umwe nyabagendwa wo mu murwa mukuru w’iki Gihugu, Kampala.
Amwe mu mashusho yafaswe agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuntu bikekwako ari Dr Muganda Lawrence yinjizwa mu modoka ya “Van” zimenyerewe muri Uganda ku izina rya “Drones” bikekwako ari iy’urwego rw’Ubutasi bwa Gisikare bwa Uganda CMI.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakibona aya mashusho baketse ko impamvu Dr Muganga yatawe muri yombi ari uko ngo asanzwe aziranye na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubwo nta rwego na rumwe rurabyemeza ku mpande zombi.
Umuvuzgizi w’igisirikare cya Uganda UPDF ,Brig Gen Flavia Byekwaso, yavuze ko amakuru akomeje gukwirakwira ko Dr Muganga yashimuswe ari ibinyoma . Yagize ati” Yafunzwe n’inzego zibifitiye uburenganzira aho akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu, no kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iperereza kuri iki kibazo ryamaze gutangira.”
Dr Muganga ni umwe mu batangije ubukangurambaga bwise “Abavandimwe”, bugamije guharanira uburenganzira bungana n’ubw’abandi ku Banya Uganda bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda , aho we na Bagenzi be nka Frank Gashumba bakomeje gusaba ko bahabwa ibyangombwa nk’abandi bakarekeraho kubonwa mu ndorerwamo y’abanyamahanga nk’uko bafatwa muri icyo gihugu.