Umuyobozi w’Abayisilamu muri Uganda Sheikh Mohammed Mutumba, wayoboraga umusigiti Kyampisi Masjid Noor wari aherurse gushyingiranwa n’undi mugabo atabazi afungiwe muri Gereza ya Ntenjeru ku bw’iki gikorwa kinyuranyije na kamere muntu.
Sheikh Mutumba yafunzwe nyuma y’aho kuwa 24 Mutarama yari yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Mukono. Urubanza rwe nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ntirwabaye kuko umucamanza, Juliet Hatanga atari ahari.
Uyu muyisilamu kuwa 16 Mutarama yari yagejejwe mu rukiko rw’ibanze gusa hafatwa umwanzuro ko urubanza rwe rwakomereza mu rukiko rukuru.
Uyu kandi aregwa ibyaha bimwe n’iby’uwo bari bashyingiranwe, Tumushabe uzwi nka Swabullah Nabukeera.
Sheikh Mutumba avuga ko atari azi ko yarongoye umugabo mugenzi we. Byamenyekanye nyuma y’aho polisi ifashe uyu wigiraga umugore, yamusaka igasanga n’umugabo. Ni nyuma yo gufatirwa mu bujura bwa televiziyo n’imyenda y’abaturanyi
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayunga, John Lukooto, yemeza ko Tumushabe hari abagabo benshi bakundanye na we. Benshi muri abo kandi ngo yarabibye arabacucura.