Brig Gen Busingye Godard uhagarariye urwego rw’amategeko mu ngabo za Uganda yabwiye abadepite ko abanyamakuru bakubiswe iz’akabwana mu mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu bahawe indishyi z’akababaro.
Gen Businye ubwo yasobanuriraga Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu nteko ishingamategeko ya Uganda, ibikorwa bya UPDF mu kurengera uburenganziura bw’ikiremwamuntu, yabajijwe icyo igisirikare ahagarariye mu mategeko cyakoze mu gukemura ibibazo by’abanyamakuru bakubiswe n’uru rwego nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu.
Gen Busingye yavuze ko iki gikorwa kikimara kuba, uwari Umugaba w’Ingabo Gen David Muhoozi yamutegetse guhura n’abari bahagarariye aba banyamakuru mu mategeko bakaganira kuko ikibazo cyakemuka bitabaye ngombwa ko bitabaza inkiko.
Yagize ati” Yambwiye ko [Gen Muhoozi] mpura n’aba banyamakuru n’abanyamategeko babo, turaganira birangira twemeye gutanga impozamarira ikibazo kirarangira.]
Gen Busingye kandi yanahishuye ko umunyamakuru Ashraf Kasirye wa Ghetto TV iri ku ruhande rwa Bobi Wine yanze ubwumvikane akitabaza urukiko.
Aba banyamakuru ba Uganda bakubiswe n’abasirikare bashinzwe imyitwarire mu ngabo za Uganda[Military Police] kuwa 17 Gashyantare 2021 ubwo bari ku ngoro ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu aho Robert Kyagulanyi yari yagiye gutanga ibirego avuga ko yibwe amatora , i Kakolo.
Mu banyamakuru bakubisw