Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye abayoboke 14 b’ishyaka National Unity Platform rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wone nyuma yo gutanga ingwate.
Aka barekuwe ni bamwe muri 35 bafunzwe n’inzego z’umutekano za Uganda kuwa 30 Ukuboza 2020 nyuma y’imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi ry’umukandida wabo Bobi Wine wari wafunzwe azira kwiyamamariza mu kivunge barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.
Umuyobozi w’urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda Lt Gen Andrew Gutti yabwiye Chimpreports ko aba barekuwe hatanzwe ingurane ya miliyoni 50 z’amashilingi kuri buri umwe.
Abarekuwe barimo Mathius Mpuuga, David Rubongoya, Waswa Bufumbiro na Joel Senyonyi bari basanzwe bakurikiranwa bari hanze.
Gen Gutti yanavuze ko abandi biyongereye kuri aba barekuwe ku mpamvu zirimo n’uburwayi bari bafite bwabasabaga guhora babonana n’abanganga basanzwe babakurikirana.
Abarekuwe ku mpamvu z’uburwayi barimo Samson Sekiranda, Mude Ntambi Robison, Don Sharif, Katamba Robert, Kyabangu Pumper, Kigongo Faiso aka Ras Faizo, Mulilira Musa, Sam Mutumba, Mukasa Husein, Sunday John Bosco, Tamale Fahad na Nyanzi William.
Abandi 31 basigaye muri gereza urukiko rwa gisirikare rwavuze ko hagisuzumwa dosiye zabo ngo harebwe niba barekurwa hatanzwe ingwate cyangwa niba bakatirwa hagendewe ku byaha bakoze mu myigaragambyo.
Abasigaye barimo umurinzi wa Bobi wine , Eddy Mutwe n’umuhanzi Nubian Li bazongera kwitaba urukiko kuwa 8 Kamena 2021.
Aba barekuwe uyu munsi babujijwe gukorera ingendo hanze y’umujyi wa Kampala n’akarere ka Wakiso mu gihe cyose badahawe uburenganzira n’urukiko.