Abaturage bo mu mugi wa Kampala bakubise umusore bamuziza kuba akorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo(gay).
Aba baturage basanze uyu musore mu nkambi y’umuryango w’abaryamana bafite ibitsina bisa udaharanira inyungu (gay refugee care NGO)aho yari yahungiye kubera gutinya kwicwa na bamwe mu basanzwe batemera kuryamana kw’abafite ibitsina bisa.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Uganda yamaganye ikubitwa ry’uyu musore .
Winni Byanyima umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda yatangaje ko guhohotera abakora imibonano mpuzabistina n’abafite ibitsina nk’ibyabo ari icyaha gikomeye .Yavuze ko abo bafite uburenganzira kimwe n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abafite ibitsina bitandukanye n’ibyabo.
Ibi bibaye nyuma y’aho inteko ishinga amategeko ya Uganda iteranye ikemeza ko igiye gushyiraho igihano cy’urupfu ku bazafatwa bagamwa n’icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abafite ibitsina nk’ibyabo ngo kuko binyuranye n’imico y’igihugu cya Uganda ndetse n’amategeko y’Imana.
Ubwanditsi