Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira k’Ubutaka za Uganda yashijwe ubugambanyi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gusinyanya amasezerano n’iki gihugu yo kuza guhiga inyeshyamba za ADF.
Nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteranye, ikemeza ko uyu muhungu wa Perezida Museveni ari umugambanyi yahise ihagarika amasezerano y’ubufatanye iki gihugu cyasinyanye na Uganda.
Aya masezerano yahagaritswe nyuma y’ingaruka z’intambara zikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo aho iki gihugu cyashinje u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23 kugeza n’aho zifashe umujyi wa Bunagana. Cyne ko kugeza ubu Izi nyeshyamba arizo ziri kugenzura umujyi wa Bunagana
Ni muri urwo rwego abagize inteko ishinga amatageko ya DRC, bateranyemo ejo kuwa Kabiri , birangira bafashe imyanzuro ikomeye irimo no guharika amasezerano y’ubufatanye yari yarasinywe ya Kampala na Kinshasa.
Abanye Congo bumvako Uganda yabagambaniye binyuze mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda, umubano uri hagati y’u Rwanda na Uganda wabateye kutayizera bituma bavuga ko kuri bo ngo Uganda itakiri umufatanyabikorwa wizewe na Congo Kinshasa nk’uko bimeze ku Rwanda.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa , Christophe Mboso , yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika ariya masezerano cyafashwe nyuma yo gushyigikira na benshi mu Badepite.
Mboso yatunze urutoki Gen Muhoozi , nyuma y’ubutumwa butandukanye akunze kunyuza kuri Twitter ye agaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame, ibyo we abona nko kugambanira Congo.
Ati: Twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, byongeye Kandi turemeranya neza ko na mbere y’uko ibi bitubaho,mbere y’uko izo ngabo zikora ibyo zakoze , twavuze dukurikije amasezerano umuhungu wa Museveni yasinyanye n’u Rwanda, ntitwifuza ko aya masezerano abaho. Yatweretse ko yasinye amasezerano yaratugambaniye twavuze ko tutabyemera.”
Uganda yari yarasinyanye amasezerano atandukanye na Congo Kinshasa ,ayo masezerano arimo n’ajyanye no kubaka imihanda igezweho ihuza ibihugu byombi ireshya na Kilometero 1,182.
Uwineza Adeline