Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murwa Mukuru Kampala ndetse no mu tundi turere 10 dutuwe cyane mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kwiyongera muri iki gihugu.
Iki ni icyemezo cyafashwe na Komisiyo Ishinzwe Amatora muri icyo gihugu, nyuma y’ubusabe bw’abafite ubuzima mu nshingano .
Mu itangazo ryashyize iyi komisiyo yashize hanze, riragira riti “Komisiyo yigenga y’Amatora yahagaritse ibikorwa byose byo kwiyamamaza mu turere twatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuko turi kwiyongeramo ubwandu bwa Coronavirus ku kigero cyo hejuru. Kuva kuri uyu wa 26 Ukuboza 2020, nta bikorwa byo kwiyamamaza byemewe mu turere twa Mbarara, Kabarole, Luwero, Kasese, Masaka, Wakiso, Jinja, Kalungu, Kazo, Kampala City na Tororo”.
Hagati aho, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, bavuze ko iki gikorwa cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kigaragaza “ubugwari” kuko cyafashwe gusa “mu turere twagaragaje ko dushyigikiye Kyagulanyi cyane kurusha uko Perezida Museveni yabitekerezaga”.
Bobi Wine yari afite ibikorwa bikomeye cyane byo kwiyamamariza mu mujyi wa Kampala mu cyumweru gitaha, aho byavugwagwa ko hazateranira abantu ibihumbi n’ibihumbi, bikaba ngo byabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye iyi Komisiyo ifata icyemezo cyo guhagarika ibyo bikorwa.
Bobi Wine w’imyaka 38 akunzwe cyane n’urubyiruko ruvuga ko kuba ari muto kuri Museveni, umaze kugwiza imyaka 76, bituma abona ibintu mu ishusho nshya bityo akaba yagira ubushobozi bwo guha Uganda umurongo w’iterambere ujyanye n’igihe.
Uyu mugabo yavuze ko leta ya Uganda iri kugaragaza ubwoba muri ibi bihe amatora yegereje.
Ati “Ubu buyobozi bw’igitugu bwahinze umushyitsi. Batunguwe cyane n’uburyo twashyigikiwe cyane mu bice byose by’igihugu. Ntibashobora kwiyumvisha igishobora kuzabaho ku munsi w’amatora mu gihe baramuka bahaye abantu bacu amahirwe yo guhura no kwiyamamaza”.
Abantu 33 360 ni bo bamaze kwandura Coronavirus muri Uganda, muri abo abagera kuri b 245 yarabahitanye.