Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igihugu cya Repubulika ya Uganda kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, cyatangaje ko cyakuyeho Visa ku banyeCongo bashaka gukora ingendo mu gihugu cyabo.
Ni itangazo ryemejwe n’ubutegetsi bwa Guverinoma ya Uganda, rishYirwaho umukono na Lieutenant General Joseph B.Musanyifu, ariko iri tangazo rizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 1 Mutarama 2024.
Ikindi ni uko Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, nayo yemeje ko izakuraho visa kubanyauganda bose bakorera ingendo muri Congo Kinshasa.
Ibi bije mu gihe Akarere k’Afrika y’iburasizuba (EAC), gakomeje no koroherezanya ingendo ku bagenzi, kuko n’Igihugu cya Kenya nacyo giheruka gufata ingingo yo gukuriraho abanyafrurika bose visa bashaka gukora ingendo mu gihugu cyabo.
Umubano wa Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukomeje kugenda uba mwiza.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com