Amerika yahakanye ko budashobora kwifatanya na Uganda mu kubangamira ubwisanzure bw’abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe iki gihugu cyamaze gutora itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.
Ni ibintu byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, ubwo yavugaga ko Amerika izakora ibihsoboka byose ikabungabunga uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda nyuma y’aho muri iki gihugu hasinywe itegeko rihana ibikorwa byabo.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, yatangaje ko Perezida Museveni yashyize umukono ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.
Depite Among yavuze ko iryo tegeko ari ingenzi mu bijyanye no kubungabunga umuryango nk’uko n’abaturage bakomeje kubisaba ndetse ashima Perezida Museveni ku bw’ibikorwa bye bihamye bigamije inyungu z’igihugu.
Blinken yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangayikishijwe n’isinywa ry’iryo tegeko yise ko rihungabanya uburengenzira bwa muntu, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Uganda.
Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere rigira riti “Ukunanirwa kwa Uganda mu kurengera uburenganzira bw’abo mu muryango wa LGBTQ+ ni kimwe mu bigize ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bishyira abaturage ba Uganda mu kaga no guhumanya isura y’igihugu nk’ahantu habereye ishoramari, iterambere, ubukerarugendo n’impunzi.”
Yakomeje agira ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika irasaba Guverinoma ya Uganda guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ahungabanya uburenganzira bwa muntu. Bijyanye n’impungenge zikomeye zagaragajwe na Perezida Joe Biden, ntangaje uyu munsi ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izashyiraho ingamba zo kurengera uburenganzira bw’aba-LGBTQ+ muri Uganda no gukurikirana ibikorwa by’abayobozi ba Uganda n’abandi babifite inshingano cyangwa bagize uruhare mu gutesha agaciro uburenganzira bwa muntu.”
Blinken yatangaje kandi ko yasabye Minisiteri kuvugurura amabwiriza agenga ingendo z’abturage n’abacuruzi b’Abanyamerika hamwe no guhagarika visa z’abayobozi ba Uganda n’abandi bantu bagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu burimo n’ubw’aba-LGBTQ+.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ni we wa mbere wahagarikiwe visa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere.
N’ubwo bimeze gutya ariko muri Uganda ntibavuga rumwe n’abatinganyi.
Ariko abanyamerican biyumva ute ,bagira umunwa barivanga mubintu byose gusa muzehe wacu keep it up we are following you we are trust in him,tugomba guhana abanyabyaha Kandi we are the people of Africa kandi turashoboye don’t worry about a punishment of America babona x umuntu atagiyeyo ubuzima buba buhagaze?
Amerika ihagarariye satani mw’isi,hhhhhh blinken kdi ngo ni umuyuda!!!!
Byakabaye byiza bajyanye abo batinganyi benewabo niba babashaka bakava muri Africa. Nyakubahwa Biden babaguhe ubajyane muri benwanyu.
Wamugani nibabatware iwabo bo babakeneye
Twe tuzabana nabagore bacu nkuko Imana yabitegetse nabi izinjiji zigomeka kumuremyi ziraje zibone Imana ntikinishwa