Uganda yashikirijwe u Rwanda umurambo w’umuturage uheruka kurasirwa ku mupaka w’ibihugu byombi kuwa 20 Ugushyingo 2020.
Inkuru ya Chimpreports ivuga o uyu murambo washyikirijwe inzego z’ubuzima z’u Rwanda ari uw’uwitwa Muremi Chabobuzi uvuka mu Karere ka Burera mu murenge wa Gatebe.
Tariki 20 Ugushyingo 2020 nibwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe itsinda ry’abantu bageragezaga kwinjiza ibiyobyabwenge mu buryo butewe binyuze mu gace ka Mushunga gahana imbibi n’akarere ka Kabare muri Uganda.
Iki gihe nibwo uwitwa Muremi yarashwe mu Gituza we na bagenzi be 2 bo bakomerekejwe amaguru no mu ntugu. Bivugwako ahri abandi babashije guhunga kuko bikekwako itsinda ry’aba baturage bageraga kur 6.
Mumuhango wo guhererekanya umurambo ku ruhande rwa Uganda rwari ruahagarariwe na Asinge Tumwesige umuyobozi wungirije w’akarere ka Kabale wari kumwe n’abahagarariye ingabo na Polisi y’ako karere. Ku ruhende rw’uRwanda intumwa zarwo zari ziyobowe na Clement Uwimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Burera.