Abanyarwanda 80 bari bafungiye muri gereza muri Uganda bagejejwe mu Rwanda mu byiciro bitandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umurambo w’umuturage wa Uganda uheruka kurasirwa mu Rwanda nawo uyu munsi wahawe abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda.
Ibihugu byombi bimaze igihe mu biganiro byo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’ubutegetsi, Angola na DR Congo bifite uruhare mu kunga impande zombi.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, mu nama iheruka guhuza abategetsi b’impande zombi n’abunzi bazo mu cyumweru gishize, byatangajwe ko Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130 ifunze.
Ikigo cy’itangazamakuru cya leta y’u Rwanda, RBA, kivuga ko ikiciro cya mbere cy’abanyarwanda 80 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda uyu munsi kuwa mbere ku mupaka wa Kagitumba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bakiraga abo, ku mupaka wa Gatuna abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda nabo bakiriye umurambo w’umuturage waho, Sydney Muhumuza w’imyaka 35.
Ikinyamakuru Newvision kibogamiye kuri leta ya Uganda, kivuga ko Muhumuza yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa mbere ushize mu karere ka Burera, aregwa kwinjira bitemewe n’amategeko aje mu bucuruzi bwa magendu.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda bamwe basaba abategetsi ba Uganda kurekura Abanyarwanda bahafungiye bataburanishwa kandi bakorerwa iyicarubozo.
Naho abaturage bamwe ba Uganda bakavuga ko barambiwe ubwicanyi bukorerwa abo muri bo bagiye mu Rwanda bagashinjwa ubucuruzi bwa magendu, ntibafatwe ahubwo bakaraswa bakicwa.
Amakimbirane y’ubutegetsi bwombi – aya vuba – yatangiye kwigaragaza mu kwezi kwa kabiri ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka warwo na Uganda nyuma y’ibikorwa, rwavugaga ko bimaze igihe, byo gufunga no gukorera iyicarubozo abaturage bwarwo muri Uganda.
Ikavuga ko muri Uganda hagifungiye Abanyarwanda bagera kuri 300. Ishinja kandi iya Uganda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Leta ya Uganda ishinja iy’u Rwanda gukora ubutasi butemewe muri Uganda no kwinjira mu butegetsi bw’iki gihugu.
Aya makimbirane yagiye ahosha nyuma y’inama z’abakuru b’ibihugu byombi – Yoweri Museveni na Paul Kagame – zabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka muri Angola no ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna.
Ndacyayisenga Jerome