Repubulika ya Uganda nyuma y’uko ifashe icyemezo cyo kwakira abanyekongo binjira iwabo bakoresheje amarangamuntu yabo bidasabye Visa kuri uyu wa 1 Mutarama 2024, nibwo byatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ni Umwanzuro wari umaze igihe utegerejwe kuko kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo winjira muri uganda byasabaga kubanza kwaka visa.
Iki gihugu kije cyiyongera ku Rwanda kuko umunyarwanda uza muri Uganda cyangwa se Umugande uza mu Rwanda akoresha irangamuntu yonyine.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Bwana Mundeyi Simon Peter.
Mu itangazo yashize hanze, ku munsi w’ejo kuwa 1 Mutarama 2024, rigira riti: “Guhera kuri uyu wa 01 Mutarama 2024, nta Munyekongo, uzongera gusabwa visa mu kwinjira mu gihugu cya Repubulika ya Uganda. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko igihugu cya Congo, kibaye umunyamuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), tariki ya 11 Nyakanga 2022.”
Iri tangazo rikomeza rivuga riti: “Hakurikijwe ingingo ya Karindwi, kuri D yayo, igenga uy’u muryango yemerera abaturage bagize ibi bihugu kwinjira mu kindi gihugu cy’uyu muryango hatabaye gusabwa visa.”
Uko abanyekongo bazinjira muri Uganda badasabwe visa niko n’aba Uganda bazinjira muri Congo badasabwe visa.
Kuri ubu Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba wa EAC ugizwe n’ibihugu umunani 8.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com