Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda E wabereye i Kampala, bishyira iherezo ku nzozi zayo zo gukina igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Igitego cya Uganda cyabonetse muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wa koruneri wakuweho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu gihe mu Ugushyingo azakira Mali mbere yo gusura Harambee Stars ya Kenya.
Les Aigles du Mali yayoboye iri tsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsindira Kenya iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Ibrahima Koné ku munota wa 55
Uganda iracyafite amahirwe nyuma yo kugeza amanota umunani mu gihe Kenya yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.