Igihugu cya Repubulika ya Uganda, cyatangiye gushyira mu bikorwa itegeko rihana Abatinganyi, Aho Umusore w’imyaka 20 y’amavuko yabaye uwa mbere ugonzwe n’iryo tegeko rihana abatinyanyi, aho aregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo bahuje igitsina w’imyaka 41.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cy’Abongereza (Reuters) kuwa 28 Kanama 2023, cyatangaje ko ko byabonye icyo kirego, ndetse ko uwo musore yarezwe kuwa 18 Kanama 2023.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Jacqueline Okui, yatangaje ko uwo musore yamaze gusomerwa ibikubiye mu kirego yatanzweho ndetse aranagisobanurirwa.
Mu itegeko rishya rihana uwafatiwe mu butinganyi muri Uganda, uzajya afatirwa muri ibyo bikorwa azajya ahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 ndetse no kuba yakwicwa mu gihe ibyo byaha byakoranywe ubugome.
Rigaragaza ko uzajya akekwaho kuba umutinganyi bitazafatwa nk’icyaha, ariko ko kwishora mu bikorwa by’ubutinganyi byo bizajya bihanwa n’amategeko. Ubitahuweho agahabwa ibihano birimo n’igifungo cya burundu.
Iri tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku muntu uzahamwa n’icyo ryise ubutinganyi bukoranwe ubugome, igihe uwabukoze afite indwara zirimo nk’agakoko gatera SIDA, cyangwa akabushyiramo abana ndetse n’abakuze cyane, no kuba yabikora abanje gutera ubwoba uwo abikoresheje.
Umwunganizi mu by’amategeko w’uwo musore warezwe, Justine Balya, avuga ko iri tegeko ridakurikije ibikubiye mu itegeko nshinga rya Uganda, bityo ko umukiliya we atakabaye akurikiranwa.
Uwineza Adeline
Abantu bijundika Abatinganyi,kuki batijundika n’abasambanyi?? Uganda,iri mu bihugu bikora ubusambanyi ku bwinshi.Mu maso y’Imana,ibyaha byose birangana.Nkuko dusoma muli Abakorinto ba mbere,igice cya 6,imirongo ya 9 na 10,havuga ko abasambanyi,abatinganyi,abicanyi,etc…,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.