Igihugu cya Uganda ,cyatangiye kwishyura akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 325 z’Amadorari , agamije gusana ibyangijwe n’ibitero by’ingabo za Uganda muri DRCongo guhera mu 1998 kugeza 2003.
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ejo kuwa 9 Nzeri 2022 ,Patrick Muyaya Minisitiri ushinzwe itumanaho n’itangazamkuru muri DRCongo, yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko kuwa 1 Nzeri 2022 ,Uganda yishyuye ikiciro cya mbere kingana na miliyoni 65 z’Amadorari ,akaba yarashizwe kuri konti y’agateganyo ya minisiteri y’ubutabera ya DRCongo.
Aya mafaranga, agomba kwishyurwa mu byiciro bitanu bihwanye n’imyaka itanu, buri mwaka hakaba hagomba kwishyurwa miliyoni 65 z’Amadorari.
N’ubwo DRCongo yishyuzaga angana na Miriyari 11 z’Amadorali ,mu kwezi kwa Gashyantare 2021, urukiko mpuzamahanga ICJ( Court Interanational de Justice) rwanzuye ko ,Uganda igomba kwishyura DRCongo, akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 325 z’Amadorari mu rwego rwo gusana ibyangijwe n’ibitero by’ingabo za Uganda muri DR congo kuva mu 1998 kugeza mu 2003.
Uganda ,igomba kwishyura Miliyoni zisaga 225 z’Amadorari kubera ubuzima bw’abaguye muri iyo ntambara , Miliyoni 40 z’Amadorari yo gusana ibyangiritse mu gihe miliyoni 60 z’Amadorari Uganda izazishyura kubera umutungo kamere ishinjwa gusahura DRCongo hagati y’umwaka wa 1998-2003 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com