Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko icyo gihugu cyemeye kurekura Abanyarwanda 130, ariko abagera kuri 310 baregwa ibyaha bikomeye bo bagomba gukomeza gufungwa.
Minisitiri Kutesa yabivuze kuri uyu wa Kane mu biganiro bihuje u Rwanda na Uganda, harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi.
Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, ku butumire bwa Guverinoma ya Uganda. Yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu by’abahuza barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko nyuma y’inama iheruka yabereye i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, hari intambwe yatewe na Uganda, ariko hari na byinshi bikeneye gukorwa.
Yakomeje ati “Harimo irekurwa rya bamwe mu banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda, ndetse twumvise ko habayeho kwambura ibyangombwa umuryango The Self-worth Initiative wafashaga mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda.”
“Gusa nubwo hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, haracyari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda, ifite intego y’ibanze yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Minisitiri Biruta yavuze ko impande zombi zemeranyije gusuzuma ibijyanye n’abafungiwe mu gihugu kimwe ndetse kikamenyesha mugenzi wacyo, u Rwanda ngo rwarabikoze binyuze mu nzira zagenwe ku bantu bafungiwe muri Uganda.
“Nyamara kugeza uyu munsi, ntabwo turakira ubutumwa nk’ubwo bureba abanyarwanda bafunzwe mu buryo bukurikije amategeko cyangwa bidakurikije amategeko muri Uganda.”
“Guverinoma y’u Rwanda kandi yandikiye Uganda iyimenyesha bimwe mu bibazo birebana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Uganda. Kugeza ubu nta gisubizo gifatika cyangwa ibisobanuro byatanzwe n’uruhande rwa Uganda mu kugenzura impungenge zagaragajwe n’u Rwanda.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko hari ibyo bakoze, ariko nawe azamura ibirego byinshi bashinja u Rwanda.
Yavuze ko mu nama zabanje Uganda yakomeje kugaragara ubushake bwo gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, kandi ubu bushake bugihari.
Yakomeje ati “Nyuma y’inama ya Gatuna, Uganda yakoze iperereza buri kintu cyagaragajwe u Rwanda kandi itanga ibisubizo.”
Kimwe mu byo bakozeho harimo icyo yise ikigo cyitwa Self wolf Initiative u Rwanda ariko u Rwanda rwagaragaje ko ari umuryango udaharanira inyungu ukorera RNC, ugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yakomeje ati “Perezida wa Uganda yahaye imbabazi Abanyarwanda 130 bari bafungiwe ibyaha bitandukanye. Abo bafungwa ubu barimo kunyuzwa mu nzira ziteganywa, ku buryo ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri bazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda ku mipaka wa Cyanika na Mirama. Ndasaba abayobozi b’u Rwanda bireba kuzabakira.”
“Uretse abo bafungwa bababariwe, Abanyarwanda 310 bakurikiranweho ibyaha bikomeye bo barakomeza gufungwa, amakuru ajyanye nabo azashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.”
U Rwanda rwasabye Uganda gukemura ibibazo
Minisitiri Biruta yavuze ko hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga hirya no hino muri Uganda byo gushakira imbaraga imitwe irwanya u Rwanda, kandi bikagirwamo uruhare na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Uganda.
Yanavuze ko hari ibikorwa bikomeje byo guhohotera abanyarwanda mu gihguu cya Uganda, aho nko ku wa 18 Gicurasi 2020, hari abagore babiri b’abanyarwandakazi bagejejwe mu Rwanda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’inzego z’umutekano za Uganda ubwo bari mu nzira bataha.
Hari abanyarwanda benshi kandi ngo bafungiwe muri kasho za Uganda badashobora gusurwa, cyangwa ngo bagezwe imbere y’inkiko zibifitiye ububasha.
Yanavuze ko hari ibinyamakuru bikomeje kubiba icengezamatwara ku Rwanda, mu gihe impande zombi ziheruka kwemeranya ko bihagarara, buri gihugu kikubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi gihugu.
Ubwanditsi