Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyira hejuru kubera imbaraga zifite mu bya gisirikare yemeza ko igihugu cye gishobora kubaho nta nkunga z’Abanyamerika cyakiriye.
Ibi Ofwono Opondo yabitangaje ku wa 17 Mata, asubiza icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi ba Uganda bashinjwa uruhare mu bugizi bwa nabi bwabaye mu matora ya Perezida yabaye muri Mutarama 2021.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony J. Blinken yasohoye itangazo rivuga ko muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri Uganda abakandida batavuga rumwe na Leta bibasiwe, bagafungwa, abatavuga rumwe na Leta bakibasirwa
Kubera ibi Amerika yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwima Visa bamwe mu bayobozi ba Uganda bagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bwabaye, gusa ntiyashyira hanze amazina y’abarebwa n’iki cyemezo.
Nyuma y’iki cyemezo, Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yavuze ko Amerika yishyira hejuru kubera imbaraga ifite, yemeza ko Uganda yakomeza kubaho idahabwa inkunga ziturutse muri iki gihugu.
Ati “Mbere na mbere duha agaciro inkunga yabo ariko Uganda yakomeza ibikorwa byayo idafite amafaranga ya Amerika, Uganda yakomeza ibikorwa byayo idafite amafaranga y’abaterankunga. Abanyamerika bishyira hejuru kubera ko batekereza ko imbaraga zabo mu bya gisirikare n’ubushobozi mu by’ubukungu aribyo bikwiye kuyobora Isi.”
Ku bijyanye n’icyemezo cyo kwima abayobozi ba Uganda Visa, Ofwono Opondo yavuze ko we adashishikajwe no kujya muri Amerika.
Ati “Njye sinshishikajwe no kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, sinshishikajwe no kujya i Burayi cyangwa ahandi aho ari ho hose. Mfite umutuzo wo kuba muri Uganda, amahanga arimo na Guverinoma ya kabiri baza ari aba kabiri hatitawe ku kamaro baba bafite.”
Ofwono Opondo yavuze ko hari uburyo buboneye Amerika yagombaga gucishamo iki kibazo.
Ati “Iki gikorwa cya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntaho gitaniye n’urukiko rutubahiriza amategeko rukagendera no ku bihuha kandi Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko igendera ku mategeko […] twateganyaga mbere na mbere ko bandikira Guverinoma ya Uganda bakavuga bati dufite ibibazo ku bayobozi bakurikira, ese mushobora gukora iperereza?”
Inzego z’umutekano za Uganda zishinjwa uruhare mu mpfu z’abaturage b’inzirakarengane n’abatavuga rumwe na Leta mbere no mu gihe cy’amatora aheruka.
Amerika ivuga ko imiryango itegamiye kuri Leta n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bibasiwe, baterwa ubwoba, barafungwa abandi basubizwa mu bihugu byabo, bamwe bakimwa n’uburenganzira kuri konti zabo za banki.
Iki gihugu kandi gishinjwa kwibasira indorerezi mpuzamahanga n’iz’imbere mu gihugu zitari mu murongo wa Leta, zimwa uburenganzira bwo gukurikirana amatora.