Guverinoma ya Uganda yasabye impunzi z’Abanye-Congo zahunze mu Mujyi wa Bunagana ubwo FARDC yarwanaga na M23, zikajya gukambika ku mupaka uhuza Igihugu cyabo na Uganda.
Amezi atatu agiye kuzura umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Bunagana nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje na FARDC bigatuma bamwe mu baturage bo muri uyu Mujyi bahunga berecyeza muri Uganda.
Imirwano mishya yahuje M23 na FARDC na yo yatumye bamwe mu Banye-Congo bahunga bajya gukambika ahitwa Kisoro ku mupaka uhuza Uganda na DRC.
Ubusanzwe amategeko mpuzamahanga, agena ibilometero biba biri hagati y’ahagomba gucumbikirwa impunzi ndetse n’Igihugu zahunze.
Guverinoma ya Uganda, ibinyujije muri Minisiteri y’Impunzi, yasabye inzego z’umutekano z’i Kisoro kujya kwirukana izi mpunzi kuko ziri aho zitagomba kuba.
Minisitiri w’Impunzi wa Uganda, avuga ko izi mpunzi zaje zigahita zikambika hariya aho gusaba ubuhungiro mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uganda ivuga ko izi mpunzi zigomba gutaha cyangwa zikaka ubuhunzi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abasesenguzi bavuga ko aba banye-Congo banze gutaha ngo bajye mu gace kagenzurwa na M23 ku bw’impamvu za Politiki ko ubutegetsi bushobora kuzabagirira nabi.
M23 yo imaze igihe igenzura Umujyi wa Bunagana, iherutse gufungura uyu mupaka isaba abahunze Igihugu gutahuka ku bushake, ndetse bamwe baranatahuka.
RWANDATRIBUNE.COM