Leta ya Uganda yikomye u Rwanda ku iraswa ry’abaturage bayo; Job Byarushanga na Jon Bosco Tuheirwe barasiwe mu bice byegereye umupaka uhuza ibihugu byombi ariko ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare.
Itangazo ryamagana ryashyizwe hanze na Uganda kuri uyu Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo ryahawe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen (Rtd) Frank Mugambage, rivuga ko “ Uganda irajwe ishinga n’urupfu rw’abaturage bayo rwabereye ku butaka bw’u Rwanda.”
Riti “ Leta ya Uganda yamaganye iraswa ry’abaturage bayo byavuzwe ko bakoraga ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka, ryakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Iki cyaha nticyatuma habaho kurasa abasivili, batari bafite intwaro.
cyiyongera kuri ibi ni uko, bikoma mu nkokora ubushake bwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.”
Iri tangazo ryagejejwe kuri Ambasaderi Mugambage n’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Patrick Mugoya rikomeza rigira riti “ Minisiteri [y’Ububanyi n’Amahanga] isaba ko hakorwa iperereza rihuriweho n’impande zombi kugira ngo uwabigizemo uruhare abiryozwe.”
Muri iri tangazo ririmo n’amagambo y’Ikinyarwanda,Uganda kandi yavuze ko yiteguye kohereza Jean Pierre Havugimana uherutse kuraswa ubwo yagarukaga mu Rwanda yikoreye ibirayi nyuma agakomereka agasubira muri Uganda. Ngo ibi bizakorwa ari uko we abishaka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda (RNP), kuwa 10 Ugushyingo, ryavugaga ko aba baturage bagerageje guhangana na polisi yari iri gucunga umutekano bituma baraswa mu rwego rwo kwitabara. Ntiyavuze niba hari intwaro bari bitwaje.
Hashize imyaka hafi ibiri umwuka mubi utangiye kugaragara hagati y’ ibihugu byombi, impande zombi zitana ba mwana ko rumwe rubangamira umutekano w’urundi.
Ni muri urwo rwego abantu benshi bavuga ko u Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda kuva muri Gashyantare 2019 ariko abategetsi b’u Rwanda bakavuga ko rwagiriye inama abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda mubyo ruvuga ko bafatwa bagahohoterwa, mu gihe Uganda ivuga ko abafungwa ari ababa bakekwaho kuba intasi z’ u Rwanda zihungabanya umutekano wayo.
Mu rwego rwo guhosha uwo mwuka mubi abakuru b’ibihugu bombi mu kwezi muri Kanama 2019 basinyanye amasezerano i Luanda muri Angola imbere y’ umuhuza Prezida wa Angola Bwana Lorenco.
Kugira ngo ayo masezerano abashe kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa, inzego tekiniki zagombaga guhura no kunonosora ingingo z’ ingenzi bityo amahoro akagaruka. Inama ya mbere tekiniki yateraniye i Kigali ku wa 16 Nzeri ikaba yaragombaga gukurikirwa n’indi ikabera muri Uganda nyuma y iminsi 30. Iyi ya kabiri kugeza ubu ntiraterana hakaba hagiye gushira amezi abiri ku mpamvu zitavuzweho rumwe.
Uko ibintu bigenda niko birushaho kuzamba ku buryo ayo masezerano adaha ikizere abaturage.
Uhereye ku bitangazwa n’ ibinyamakuru bishamikiye kuri leta ubona hagaragaramo intambara y’amagambo ndetse yuzuyemo ubushotoranyi kandi bibujijwe mu masezerano y’ubwumvikane ya Angola. Ikindi ni imfu z’abaturage baraswa ku mupaka uhuza ibi bihugu.
Iyo witegereje rero usanga ibintu bitarimo kugana aheza. Impande zombi ingabo ziryamiye amajanja kandi zirarebana ay’ingwe.
Biteganijwe ko inama tekiniki ya kabiri izateranira muri Uganda nubwo nta kizere kigaragara cy’uko hari ibyo izageraho niramuka iteranye.
Kuva ibi bibazo byatangira, imigenderanire n’ ubucuruzi byasubiye inyuma cyane, bitera igihombo ku bari basanzwe batunzwe na byo. Iyo ugeze ku mupaka ubona ibintu byarahindutse ku buryo utabura kubigereranya n’ amatongo.
Ni inkuru ya bwiza.com