Abanyarwanda 31 barimo abagabo 22, abagore batandatu n’abana batatu bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa muri iki gihugu cy’igituranyi.
Aba banyarwanda bakiriwe ahagana saa kumi n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022.
Nyuma yo kwakirwa, hakurikiyeho kubapima icyorezo cya COVID-19 no kugenzura niba nta wukeneye ubutabazi bw’ibanze mbere yo guhabwa ubundi bufasha.
Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira u Rwanda rumaze kwakira abanyarwanda basaga 50 birukanywe na Uganda, barimo 22 baherukaga kwakirwa tariki ya 7 Mutarama ndetse n’aba 31 bakiriwe uyu munsi.
Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda, hari abasabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.
Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byagiye biba birimo abakuru b’ibihugu nta musaruro byatanze