Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yohereje abandi basirikare mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo biyongera ku bandi bahamaze amezi abiri mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za ADF, bakaba bahawe ikaze na Col Endubu Madawa Danny, umuhuzabikorwa wa Opozisiyo Shuja.
Col Christopher Columbus Tumwine uyobora brigade ya 222 yatangaje ko igihe cya ADF kiri bugufi kuko aba basirikare bongerewe ku bandi mu rwego rwo kwihutisha igikorwa cyo guhiga izi nyeshyamba ndetse anongeraho ko bazazikurikira aho zizagana hose kugeza zimanitse amaboko .
Yagize ati:” igihe cy’umutwe witera bwoba ADF kiri bugufi. Ndabagira inama yo kumanika amaboko cyangwa se bahure n’umujinya wacu. Tugiye kubahiga muri buri gace, yaba hafi y’imihanda n’imbere mu byaro hose tuzabasangayo. Ibi tuzabikora dufatanyije n’abavandi bacu ba FARDC namwe baturage ba DRCongo.”
Kuwa 30 ugushyingo 2021 nibwo ingabo za Uganda zibarirwa hejuru 1000 zambutse umupaka zinjira mu burasirazuba bwa RDcongo muri Teritwari ya Beni zifite indege z’intambara n’ibitwaro biremereye ,nyuma y’amasezerano hagati ya Prezida Tshisekedi na Kaguta yoweri Museveni yemerera ingabo za Uganda kujya guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF ugizwe n’abagande barwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
N’ubwo Uganda yari isanzwe ifite gahuda yo kujya muri DRCongo kurwanya ADF, Ibitero by’iterabwoba byakozwe n’uyu mutwe kuwa 6 ugushyingo 2021 byahitanye abagera kuri batandatu bigakomeretsa abasaga 30 mu mu mugi wa Kampala biri mu byatumye perezida museveni yihutisha kino gikorwa nyuma yo kubisaba mugenzi we Felix Tshisekedi.
Uyu mutwe kandi uzwiho ibikorwa by’urugomo no kwica agashinyaguro abaturage binzirakarengane nko kubaca imitwe, kubatemagura n’ibindi bikorwa bya kinyamswa byibasira abaturage byumwihariko muri Teritwari ya Beni.’
N’ubwo hari abarwanyi ba ADF bishwe abandi bagatabwa muri yombi nyuma y’Amezi abiri operasiyo Shuja itangiye ,kugeza ubu biragoye kumenya neza aho ibikrwa bya UPDF na FARDC byo guhashya ADF byaba bigeze bitewe n’uko zino nyeshyamba zihora ziyoberanya z’ikivanga n’abaturage ndetse zikaba zihora zihindura ibirindiro zimukira mu gace kamwe zijya mu kandi igihe cyose zigabweho ibitero.
ikindi gikomeje kugorana n’uko ngo zino nyeshyamba zikunze kwihisha mu mashyamba yinzitane mu burasirazuba bwa DRCongo hafi n’umupaka wa Uganda bituma kuzihiga bigorana ndetse zikaba zihamaze imyaka isaga 30 ngo ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye hongerwa abandi basirikare nyuma yo gusanga abari boherejwe mbere badahagije .Mu mwaka 2014 nibwo inyeshyamba za ADF zatangiye kwibasira abaturage kugeza ubu zikaba zimaze guhitana abatari bake abandi bakaba barahisemo guhunga.
HATEGEKIMANA Claude