Kuri uyu wa Kabiri nibwo imodoka z’intambara za Uganda zambutse agace kitwa Mpandeshatu y’urupfu kari ahitwa Burasi muri Ituri muri haherereye mu Burasirazuba bwa Congo.
Umugaba w’ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Major General Kayanja Muhanga yaraye afunguye ku mugaragaro umuhanda wubatswe muri Ituri n’ibigo bikora imihanda byo muri Uganda hagamijwe gufasha Uganda guhashya abarwanyi ba ADF nk’uko Kayanja abivuga.
Ingabo za Uganda zifatanyije na bimwe mu bigo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zubatse umuhanda ufite n’ikiraro kiva ahitwa Haibale kikambuka umugezi witwa Semulik.
Maj Gen Kayanja Muhanga avuga ko gukoresha kiriya kiraro bizaba uburyo bwiza bwo guhashya burundu abarwanyi ba ADF bari barakwirakwiriye mu bice bikikije Ituri.
Kayanja Muhanga avuga ko kwambuka kiriya kiraro byatangije igice cya kabiri cy’intambara bari kurwana na ADF kandi ngo bayize kure bayihashya.
Muhanga ati: “ Igice cya mbere cy’iyi ntambara cyatumye abarwanyi ba ADF bakwira imishwaro ariko iki gice cyo kizatuma tubaca intege burundu.”
Yavuze ko abarwanyi ba ADF bagombye kwibwiriza bakamanika amaboko bagahabwa imbabazi bitaba ibyo bakazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Umuhanga wafunguwe kuri uyu wa Kabiri uhuza agace ka Burasi n’agace ka Boga, hagati hakaba harimo intera ya Kilometero 50
Uriya muhanda kandi uzahuza ibice bya Mbau, Ouicha, Eringeti, Kainama, Tchabi, Olamoyo, River Semulik Bridge na Mukakati.
Ibi bice bigize icyo abaturage ba Congo basanzwe bita Mpandeshatu y’Urupfu.
Gen Kayanja avuga ko uriya muhanda uzafasha abawuturiye guhahirana, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukihuta.
Uru rujya n’uruza ariko hari abavuga ko ruzagirira n’akamaro Uganda kuko ishobora kuzarukoresha itunda amabuye cyangwa ibiti by’agaciro ibijyana muri Uganda.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo ya Uganda handitseho ko nyuma y’uko uriya muhanda wuzuye, abaturage batangiye guhahirana mu buryo bworoshye,
Hagati aho Uganda iri kubaka undi muhanda uzahuza Kasindi-Beni na Butembo ndetse n’undi uzahuza Bunagana-Ruchuru ugakomeza i Goma.
Iyi mihanda niyuzura ngo izafasha mu kongera urwego Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahahiranagaho.
UWINEZA Adeline