Abadepite ba Uganda barasaba Guverinoma yabo kuburira abaturage bajya mu Rwanda
Inteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye guverinoma kuburira abaturage ba Uganda bashaka kujya mu Rwanda bakabireka ivuga ko bahohoterwa bakanicwa.
Mu mirimo y’inteko yateranye ejo kuwa kabiri Madamu Rebecca Kadaga utegeka iyi nteko yavuze ko hari impungenge ku baturage ba Uganda bajya mu Rwanda muri iki gihe hari ibibazo hagati y’ubutegetsi bwombi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda.
Kuwa gatandatu umuturage wa Uganda witwa Teojeni Ndagijimana yishwe arasiwe mu Rwanda hafi y’umupaka na Uganda.
Uyu yari abaye umuturage wa kane w’iki gihugu urasiwe mu Rwanda.
Ubutegetsi mu Rwanda buvuga ko uyu – kimwe n’aba mbere – yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe kandi agashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Mu nteko ya Uganda, abadepite binubiye ubwo bwicanyi ndetse no kuba umupaka wa Gatuna -umupaka wakoreshwaga cyane hagati y’ibi bihugu – ukomeje gufungwa ku ruhande rw’u Rwanda.
Kuri ibi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yabwiye ikinyamakuru Umuseke.com cyandikirwa hano mu Rwanda ko inteko ya Uganda yari ikwiye kugira inama guverinoma igasaba abaturage gukora ibikwiye.
Ibyo avuga ko ari; kwirinda ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, kureka gucuruza ibiyobyabwenge no kutarwanya abashinzwe umutekano mu gihe bari mu kazi kabo.
Kuva mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, ubutegetsi bw’u Rwanda ‘bwaburiye’ abaturage ku kujya muri Uganda, ibi byaje kuba nk’itegeko kuko Abanyarwanda bakoresha inzira y’ubutaka batemererwa kujya muri Uganda.
Mu kwezi kwa munani umwaka ushize ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuriye i Luanda muri Angola basinya amasezerano yo kurangiza ibibazo hagati y’impande zombi.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga no gukorera iyicarubozo bamwe mu baturage b’Abanyarwanda muri Uganda ndetse no gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uganda ishinja u Rwanda kwivanga mu nze z’ubutegetsi bw’iki gihugu hamwe n’ubutasi ku butaka bwa Uganda.
uRwanda narwo rugashinja Uganda guha indaro imitwe y’iterabwoba nka RNC,P5,RUD URUNANA na FDLR,nkuko bamwe mu nzego z’ubutasi aribo Lt.Col Abega wari ukuriye ubutasi bwa FDLR na La Forge Bazeyi batawe muri yombi na FARDC bavuye kubonana n’inzego nkuru za Uganda mu bikorwa by’ubugambanyi.
Hashize iminsi hari ibiganiro n’ibikorwa biganisha ku gukemura ibyo bibazo gusa igihe ibibazo hagati y’ubutegetsi bwombi – bigira ingaruka zikomeye ku baturage – bizarangirira ntabwo kizwi.
Mwizerwa Al