Benshi mu bari bashigikiye RNC ya Kayumba Nyamwasa bamuteye umugongo bayoboka Ishyaka RRPM INKUNDURA
Bishop Busigo,Sura Nuwamanya n’abandi bayoboke bari abayoboke ba Kayumba Nyamwasa bamaze kumutera umugongo binjira mu Ishyaka rya RRPM INKUNDURA rya Jean Paul Ntagara.
Mu gihugu cya Uganda hakomeje akajagari k’imitwe yitwara gisilikare,igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda,mu gihe muri iki gihugu hari hamenyerewe Umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa,FDLR,RUD URUNANA na RAC URUNANA ya Jean Paul Turayishimiye,ubu undi mutwe uri ku isoko ni Ishyaka rya RRPM INKUNDURA ya Jean Paul Ntagara usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Guverinoma ikorera mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana.
Nkuko isoko ya Rwandatribune iri Kampala ibitumenyesha,nuko hasize iminsi abari abarwanashyaka b’imena ba RNC batangiye kwinjizwa mu mutwe wa RRPM INKUNDURA ,ndetse hakaba havugwamo uruhare rw’urwego rushinzwe ubutasi bwo mu gihugu hagati muri Uganda ISO,iyi ni ingingo itaravuzweho rumwe n’inzego z’ubutasi z’iki gihugu,kuko bamwe mu bayobozi ba CMI batishimiye uburyo ISO ishigikiye INKUNDURA kandi hari amasezerano asanzwe yarakozwe hagati ya RNC na CMI,bityo bakaba basanga ari ugutatanya imbaraga.
Isoko y’amakuru yacu kandi yabashije kumenya ko uyu mutwe wa RRPM INKUNDURA waba waratangiye kugenda ukora amalisiti y’abanyarwanda bashaka kuwujyamo babarizwa mu nkambi za Cyaka I,Cyaka II na Rwamwanja.
Twababwirako Ishyaka RRPM INKUNDURA mu magambo arambuye n’urugaga nzahuragihugu mu cyongereza akaba ari RESTORE RWANDA PEOPLES MOUVMENT ,rikaba ryari ryashinzwe na Jean Paul Ntagara afatanyije na Akishuri Abdallah,aba bagabo baje gushwana Akishuri yihuza n’irindi shyaka ryitwa UFF –INGAMIRWA rikuriwe na Isata Mugema nkuko bikubiye mw’itangazo basohoye kuwa 05 Gicurasi 2021,Rwandatribune ifitiye Kopi.
Uwineza Adeline