Gusubiranamo gukomeye Bishop Deo Nyirigira wa RNC intara ya uganda na Kayumba Nyamwasa
Nyuma yaho Kayumba Nyamwasa akomeje kutumvikana na bamwe mu bayoboke be ndetse n’abagize komite ya RNC mu byiswe intara ya Canada , Afurika y’Epfo Ubuholandi ndetse n’ubufaransa bamushinja ubugambanyi no kurigisa umutungo wa RNC, kuri ubu aya macakubiri hagati ya Kayumba n’abari baramuyobotse akaba ageze no mubayoboke be mu kiswe intara ya Uganda.
Mugihe mu gihugu cya Uganda hasaga nahagiye kwimurirwa icyicaro gikuru cya RNC, kuri ubu nabo batangiye gusubiranamo , doreko ubuyobozi bwari bwarashizweho bukuriwe na Pasiteri Nyirigira Deo butagicana uwaka na Kayumba Nyamwasa.
Ubwumvikane bucye bw’aba bagabo bombi ngo bwatewe nuko Kayumba nyamwasa yanshinze Deo Nyirigira igikorwa cyo kurigisa Ben Rutabana ku mpamvu atumvaga neza. Aha ngo niho Pasiteri nyirigira yahaye umuhungu we Felix Mwizerwa kujyana na Ben Rutabana ariko nyuma bikarangira bose bashimutiwe rimwe bakaburirwa irengero .
ibi ngo ntabwo Deo Nyirigira yarabyiteze kuko ngo yaraziko inshingano yahaye umuhungu we nizirangira we arahita agaruka.
Ibi ngo Pasiteri Nyirigira yatinye kubitangaza kuko yarazi ikibiri inyuma ndetse ngo anizeye ko umuhungu we ari bumubone, ariko ngo nyuma amaso aza guhera mu kirere ndetse ngo aza no gutangazwa no kumva Kayumba amubwira ko atazi irengero ryabo bantu.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko Kayumba Nyamwasa yanze kwizera Pasiteri Deo Nyirigira kuko yumvaga ngo azamuvamo akavuga ko ariwe washimuse Rutabana , ngo byatumye Kayumba atanga itegeko ryo kubafata bose,ibi byatumye RNC mu ntara ya Uganda icikamo ibice , igice kiri inyuma ya Deo Nyirigira n’ikindi kiri inyuma ya Kayumba Nyamwasa.
Abari ku ruhande rwa Pasiteri Deo Nyirigira ngo bakaba bakomeje kubabazwa n’ukuntu Kayumba yageze naho ashimuta Felix Mwizerwa umuhungu wa Pasiteri Nyirigira kandi ariwe wari uhagarariye RNC muri Uganda akaba n’incuti ye magara.
Aya macakubiri aje mu gihe bitari byitezwe kuko muri Uganda niho hari abambari benshi ba Kayumba Nyamwasa ku buryo poropaganda zose za RNC zaberaga mu rusengero rwa Deo Nyirigira ruherereye Mbarara mu itorero AGAPE CHURCH ndetse ngo binyuze kuri uyu mu Pasiteri RNC ikaba yahabonaga imisanzu itubutse,gusa ngo nyuma yo kutumvikana na Kayumba , Deo nyirigira yarahiye ko nta misanzu yabo bazongera guha Kayumba Nyamwasa kuko ngo atagiriye impuhwe umwana we.
Ishyaka RNC rikomeje kuba ihuriro ry’amacakubiri, ubugambanyi, kwigwizaho imitungo kwa bamwe babikuye mu misanzu y’abayoboke aho babeshya ko ariyo gushigikira ihuriro ryabo nyamara akigira mu mifuko yabamwe.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’urwanda bavuko icyo ahuriyeho yose ari uko ashingwa k’unyungu bwite z’abantu baba bayashinze ndetse ngo iyo batangiye kugira agafaranga babona bakuye mu misanzu y’abayoboke bahita batangira gushwana no kuryana bitewe niyo misanzu.
Ibi ngo bikaba bigaragaza ko nta ntego ifatika baba bafite ahubwo babikora nko kwishakira amaronko abandi nabo bakabiruka inyuma batazi ikibategereje.
Hategekimana Claude