Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari k’urutonde rw’abakuru b’ibihugu 21 bashobora kuzitabira umuhango w’irahira rya Perezida Tibuhaburwa Yoweli Kaguta Museveni uherutse gutsinda amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021 yari ahanganyemo na Bob Wine n’abandi ba kandida biganjemo abahoranye nawe mu gisirikare.
Uretse Perezida Kagame,hari abandi batumirwa barimo Perezida Cyrile Ramaphosa w’Afurika y’epfo,Felix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bazitabira irahira rya Perezida Museveni hari Edgar Lungu wa Zambia,Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya,Emmerson Munangagwa wa Zimbabwe,Sarva Kir wa Sudani y’Epfo na Teodoro Mbasogo wa Guinne Equatorial.
Nile post dukesha iyi nkuru ivuga ko hari icyizere Uganda ifite ko Nyakubahwa Paul Kagame ,ariwe uziyizira ubwe ko ndetse ubutumire yabwakiriye.
Hasize iminsi u Rwanda na Uganda umwuka mu bya dipolomasi utameze neza,aho Uganda ishinja u Rwanda gukora ubutasi k’ubutaka bwayo,naho uRwanda rukarega Uganda gutera inkunga imitwe ya RNC,FDLR,FLN na RUD URUNANA dore ko mu manza zimaze iminsi ziba ziregwamo abashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda igihugu cya Uganda badahwema kugishyira mu majwi.
Kambale Shamukiga