Mu gihugu cya Uganda ahagana mu mwaka wa 1879 mu kwezi kwa gatandatu nibwo abapadiri ba mbere bera (les père blancs) basesekaye mu Gihugu cy’ubwami bw’u Buganda.
Abo bapadiri bera icumi bari bayobowe na Padiri Siméon Lourdel, uyu akaba ari nawe wagize uruhare rukomeye cyane mu kogeza ubukristu muri Afurika.
Ku itariki ya 27 Werurwe 1880, abo bapadiri nibwo babatije Abagande ba mbere bifuzaga,kwinjira mu idini rya Gikristu. Muri abo bakristu babatijwe mu ntangiriro, harimo n’abayobozi,b’igihugu b’icyo gihe. Nyamara mu mwaka wa 1885 ubwo umwami Mutesa yasimburwaga n’umuhungu we Mwanga, idini rya gikristu ryatangiye kugira ibibazo bikomeye muri icyo,gihugu ndetse haza kubaho no gutotezwa bikomeye mu bakristu, kuko.umwami MWANGA atifuzaga ko uko kwemera gukomeza gushinga imizi no kuganza mu gihugu cye.
Ubundi Ibi byose byabye mu gihe cy’imyaka itatu: 1885, 1886, 1887.
Abapadiri Bera bageze i Bugande ahagana mu mwaka wa 1879, nkuko twabibonye, Abangilikani na bo bari barahageze mu myaka ya vuba. Abagande bitegereje imibereho y’Abapadiri Bera baratangara cyane. Mu byabatangazaga, ni ukubona abantu b’abagabo biyemeza kubaho ubuzima bwose,badashatse abagore ngo barongore babyare! Byatumye Abagande bitabira cyane inyigisho z’Abapadiri Bera.
Umwami MUTESA yabanje kubakunda cyane ariko aza kubarakarira cyane amaze kubona ko inyigisho zabo zirwanya gucuruza abacakara mu gihe we yabyungukiragamo!Mutesa amaze gutanga yasimbuwe n’umuhungu we Mwanga wari inshuti y’abakirisitu.
Muri ibyo bihe i bwami hakundaga kurererwa urubyiruko rw’indobanure, abana beza bavuka mu miryango ikize cyangwa y’abatware muri rusange. Bajyanwaga i bwami bageze nko mu kigero cy’imyaka 12 bakahaba bita ku by’urugo rw’umwami. Ni na bo kandi,bashimwaga bakagororerwa imyanya myiza mu butegetsi bw’igihugu.
Abo bana bose bagombaga gushyigikira ibyigishwa by’i Bwami, imico na gahunda zose zitegekwa. Mu gihe cya MWANGA, kugira abantu abacakara no kubacuruza mu mahanga byakomeje kwemerwa,hiyongereyeho n’imico y’ubusambanyi bukabije bwavuzaga ubuhuha i Bwami.
Umwami MWANGA amaze kubona ko imigenzereze ya gipagani idashyigikiwe n’Ivanjili yamamazwaga n’Abangilikani,n’Abagatolika (Abapadiri Bera) yiyemeje gukora propagande yo kwangisha uwitwa umukirisitu wese n’umwigishwa muri rubanda. Mu mwaka wa 1885, yishe abangilikani benshi cyane.
Nubwo ibigeragezo byari bitangiye Nyuma y’igihe bigisha gatigisimu bari baramaze gutoranya bamwe mu bigishwa bagombaga kubatizwa. Izo nyigisho z’abapadiri bera nyamara ntizashimishije abapfumu bari babafitiye ishyari,kimwe n’Abarabu bacuruzaga abacakara, Abapadiri bera babonye ko bashobora gutotezwa,babatije vuba na bwangu abo bari barabiteguriye maze bahungira mu magepfo y’ikiyaga cya vigtoriya. Icyo gihe hari harateye ubushita maze abapadiri babatiza abana benshi bendaga gupfa.
Nyuma y’imyaka itatu bari mu buhungiro, nibwo Umwami MUTESA yarapfuye, nk’uko twabibonye haraguru, maze asimburwa n’umuhungu we MWANGA wari ukunze idini rishya maze atuma kuri ba bapadiri bera ngo bagaruke, i Bwami.
Abategetsi bamwe nyamara ntago bashimishijwe n’iyo tsinzi y’abakristu. Byatumye babaca mu mizi bajya kubabeshyera i Bwami ko bashakaga kumunyaga ubutegetsi, Abapfumu nabo batangira kwenyegeza bavuga ko bakwiriye gupfa. Umwami yumva amabwire maze kuri 15/11/1885 atwikisha Yozefu Mukasa Balikudembe.
Uyu Yozefu Mukasa Balikudembe, ntiyari Umuntu usanzwe, kuko yari Umukateshisite w’imena yamaganye bikomeye ubwicanyi umwami yakoze. Kubera iyo mpamvu, umwami MWANGA yaramwanze bikomeye ategeka kumuca umutwe. Muri ibyo bihe kandi, kubera ko abakirisitu bose,
banganga imico mibi itajyanye n’Inkuru Nziza y’Umukiro, Umwamui MWANGA yaciye iteka ko bibujijwe gusenga. Yaribwiye ati «Ninica uriya munyagitugu abandi bose baragira ubwoba maze bate iryo yobokamana rishya.»Ibyo yatekerezaga siko byagenze. Kuko aho kugira ubwoba abantu benshi bagarukiye Imana.
Ijoro ryakurikiye urupfu rwa Mukasa abana babigishwa 12 basabye kubatizwa, abandi 105,babatizwa mu cyumweru gikurikiyeho, muribo 11 babaye Abamaritiri.
Mwizerwa Ally