Ese Minisitiri Philemon Mateke yaba aca ruhinganyuma amasezerano agamije kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na Uganda?
Urugo rw’umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Uganda Dr Philemon Mateke ruherereye mu mugi wa Kisolo,mu gace ka Nyakabande ngo kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi rurimo kwakira abasore baturutse hirya no hino bashaka kujya mu mitwe irwanya Letra y’u Rwanda ifite iby’icaro mu gihugu cye cya Uganda ariko ikarwanira mu gihugu cya Republika ya kidemokarasi ya Congo.
Abo twaganiriye babyiboneye baba mu mugi wa Kisolo tutari butangaze imyirondoro yabo bavuga ko uru rujya n’uruza rw’abasore baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda bakusanyirizwa mu ngo ebyiri nini za Ministre Mateke.
Izi ngo zombi zihererye mu mugi wa Kisolo,rumwe rukaba ruri ahitwa Nyamagana urundi rukaba ahitwa Nyakabande hamwe n’inzu y’umuyobozi w’igipolisi cya Uganda Gen. Edward Kalekezi Kayihura uzwi nka Gen Kale Kayihura.
Iki gikorwa Ministre Dr Mateke agifatanyije na Capt Asumani Kiyingi wo mu mutwe wa FDLR.
Abo twaganiriye bavuga ko ku itariki ya 8 Gicurasi babonye Capt Asumani azanye itsinda ry’abasore 24 maze binjira mu rugo rwa Ministre Mateke ruherereye Nyakabande bikekwa ko yari abavanye mu nkambi ya Cyaka na’’iya Mubende zo muri Uganda.
Aba basore ngo bazanywe n’imodoka zo mu bwoko bwa Landcruser ebyiri.
Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 13 Gicurasi,ni nyuma y’iminsi itanu ibyo bibaye,ngo irindi tsinda ry’abasore riyobowe na Cpt Niyindorera Cassien ryinjiye mu rundi rugo rwa Ministre Mateke ruherereye Nyamagana.
Aya matsinda ngo agizwe ahanini n’urubyiruko rukurwa mu duce twa Mubende na Kiboga.Nyuma y’ibiganiro by’iminsi itagera kuri itatu,aba basore barikugenda boherezwa mu mashyamba ya Congo,kohererzwa na byo bigakorwa mu matsinda.
Aya matsinda ngo arikunyura ku mupaka uhuza igihugu cya Uganda n’icya Republika ya Kidemokarasi ya Congo banyuze mu nzira za Mpimbi na Kitagoma.
Uku kujyana amaraso mashya mu nyeshyamba z’abarwanya Leta y’u Rwanda bibaye nyuma y’aho Ntamuhanga Cassien agiranye inama idasanzwe yakozwe mu bwiru bukomeye n’ubuyobozi w’inyeshyamba za FPP,inama yabereye Katwiguru ho muri Gurupoma ya Binza muri zone ya Rutshuru.
Iyi nama yahuje Cassien Ntamuhanga n’abayobozi ba FPP aribo Col Dan Simplice,Col Gilbert ndetse n’umuyobozi wungirije wa FPP yanzuye ko inyeshyamba zifasha RNC zakorera mu kwaha kwa FPP.
Ku bufatanye na Ministre Dr Mateke kandi ngo RNC n’imara guhuza neza ingufu zayo na FPP kuburyo butagaragara,hazakorwa ihuriro ry’abarwanyi ribumbatiye abarwanyi ba FPP izaba itewe ingabo mu bitugu na RNC ku buryo buteruye,RUDI Urunana ndetse na Crap imwe ya FDLR ikuriwe na Col Ruhinda.
Ngo biteganyijwe ko uyu mutwe mushya uzayoborwa na Col Rugayimikorere usanzwe ari umuyobozi muri FDLR.
Si ubwa mbere Ministre Dr Philemon Mateke avugwa gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda
Mu rukerera rwo ku itariki ya 6 Ukwakira 2019 abantu bakekwa kuba abarwanyi b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mpuzamashyirahamwe P5 bateye mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi ho mu Majyaruguru y’u Rwanda bica abantu barenga icumi.
Aba barwanyi bateye baturutse muri pariki y’Ibirunga bica abaturage bakoresheje udufuni abandi barakomereka ,inzego z’umutekano z’u Rwanda zataye muri yombi 10 muri abo barwanyi ,20 bahasiga.
Ababashije gucika bahungiye mu gihugu cya Uganda.Bivugwa ko mu bafashwe hagaragayemo uwari ufite ubutumwa bugufi yohererzanyaga na Ministre Philemon Mateke.
Mu kwezi kwa mbere 2020 kandi Ministre Mateke yatangaje ko atabona impomvu yo gusinyana amasezerano n’ikibi,ubwo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda byari mu biganiro bigamije kugarura umubano mwiza hagati yabyo.
Ni umubano washyizwemo agatotsi n’uko buri ruhande rwaregaga urundi ibirego bitandukanye birubangamiye harimo kuba u Rwanda rwashinjaga Uganda gutera inkunga mu buryo bunyuranye imitwe irurwanya.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter mu mpera z’ukwezi kwa Mutara 2020, Ministre Mateke yahishuye ko kuva kera na kare atemeraga amasezerano basinyanye n’u Rwanda agamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ari umwe mu bagombaga kuba bakurikirana uko ashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza kiva mu gusinyana amasezerano n’ikibi. Kugarura amahoro ntibyakunze kuri Chamberlain mu 1938, ntabwo natwe bizashoboka. Turekuye abanyabyaha babo, batwituye kurasa abaturage bacu nk’imbwa! Ni igihe cyo gusubiza kuri iyi myitwarire y’ubushotoranyi.”
Aha mu 1938,Ministre Mateke yashakaga kuvuga ku byabaye muri uwo mwaka hakorwaga inama z’inkurikirane hagati y’ibihugu by’u Bwongereza, u Bufaransa, n’u Butaliyani, bikemerera u Budage bwari buyobowe na Adolf Hitler kwiyomekaho ibice bimwe bya Czechoslovakia, mu buryo bwo kwirinda intambara.
Gusa ubu butumwa bw’umunyamabanga muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda Philemon Mateke bwamaganiwe kure na Leta y’icyo gihugu.
Kuba Ministre Philemon Mateke avugwaho kujyana urubyiruko mu barwanyi ba RNC bitwikiye ikibaba cya FPP afatanyije na Cassien Ntamuhanga bivuze ko agikorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa kuko Cassien Ntamuhanga watorotse ubutabera bw’u Rwanda akorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa by’ihuriro RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.
Inama zigamije kuzahura umubano mwiza w’ibihugu byombi wari warahagaritswe n’icyorezo cya Covid19,biteganyijwe ko nyuma yacyo zizasubukurwa ariko amasezerano yari yaremejwe ubwo abkuru b’ibihugu byombi bahuriraga ku mupaka wa Gatuna harimo ko Uganda yemeye guhagarika ibikorwa byose byo gutera inkunga abarwanya Leta y’u Rwanda yo ntiyahagaritswe.
Ese Ministre Mateke ntiyaba aca ruhinganyuma aya amasezerano,ifungwa ry’imipaka n’ibindi bikorwa bihuza abantu byatewe na Covid19 bikazarangira umugambi we wo gusenya u Rwanda ugeze kure?
MWIZERWA Ally