RUD URUNANA na RAC URUNANA byaba bimaze iminsi mu biganiro muri Uganda kugirango ,hashyirweho umutwe umwe w’inyeshyamba.
Amakuru dukesha umwe mu baturage batuye mu gace ka Gayaza,Akarere ka Wakiso muri Kyaddondo y’amajyaruguru,hamaze iminsi habera ibiganiro mu buryo bw’ibanga ahitwa Kasangati Resort Center,ibyo biganiro bikaba byarahuje itsinda rya RUD URUNANA rikuriwe na Col.Diogene Jango ukuriye ishami rya poltiki J5 muri RUD URUNANA n’intumwa za RAC URUNANA ishyaka rya Jean Paul Turayishimye zaje zikuriwe nuwitwa Shyaka Cassim.
Umwe mu bakozi b’iyi Hoteli wavuganye n’imboni ya Rwandatribune utarashatse ko amazina ye atanganzwa yavuze ko,ibi biganiro byabaye mu mataliki ya 18 Mata kugeza 20 Mata 2021,mubyo yabashije kunvamo nuko,RUD URUNANA yemeraga ko yakwakira urubyiruko rwa RAC URUNANA,ikaruhera imyitozo muri Gurupoma ya Binza ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ikindi cyavuzwe muri ibyo biganiro nuko hagiye gushingwa igisilikare kimwe kizahuza inyeshyamba za RUD URUNANA na RAC URUNANA bikitwa ishyaka rimwe,bakaba bategereje ko impande zombi zisinya amasezerano y’ubufatanye
,gusa intumwa za RUD URUNANA zagaragaza ko byakorwa mu ibanga kuberako umutwe wabo ugikorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa,kandi mu gihe byamenyekana ,RNC yabangamira inyungu zabo muri Uganda dore ko ihafite ijambo rikomeye.
Mu bindi byagarutsweho n’uburyo rossy Bonabana, Sulah Nuwamanya na Gideon Rukundo bakomeje gutoteza abarwanashyaka ba RAC URUNANA ndetse n’abandi batari muri RNC,nka FDLR ,PGYM na FPP,usibye RUDI URUNANA igikingiwe ikibaba na Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wungirije.
Ishyaka RAC urunana ryashyinzwe mu mwaka wa 2019,biturutse mu makimbirane y’ibura rya Ben Rutabana wagambaniwe na Kayumba Nyamwasa umuryango wa Ben Rutabana,wari uhagarariwe na Tabita Gwiza na Jean Paul Turayishimiye,aho bari batangiye kotsa Kayumba Nyamwasa bamubaza irengero rya Ben Rutabana,yahise abirukana mu ishyaka,anabo bahita bashyinga RAC URUNANA bafatanyije na Lea Karegeya.
Hategekimana Claude
ku Banyamakuru ba RwandaTribune
Mugire amahoro kandi mukomeze umurava.
Ndi umusomyi wanyu.
Ndagira ngo mbabaze akabazo. Ariko mbere reka mbanze mbabwire urujijo mfite.
Urujijo mfite rero ni uru: Hari aho mwandika ko RUD-Urunana yashinzwe na Kanyamibwa na Higiro baba muri Amerika, bafatinije na Jenerari Musare. Hanyuma muti Jenerari Musare yaje kwicwa asimburwa na Generali Afrika Micheli. Ahandi mukandika ngo Higiro yaje kwirukana Genereli Afurika wari ufatanije na Major Ntilikina uba mu bufaransa, kuko ngo babaye abayoboke ba FDU-Inkingi. Ibyo byaje kuba impamo ngo aho abantu bateye mu Kinigi bagashaka kwitirirwa RUD-Urunana hanyuma abayobozi ba RUD-Urunana barimo Higiro babihakanye, ndetse n’uhagarariye RUD-Urunana (sinibuka neza aho ariho, ariko ni i Buraya), akabihakanira ku Ijwi rya America. Ibyo byaje no guca FDU-Inkingi mo ibice bibibiri, Ingabire ahit ayitera umugongo.
None muti RUD URUNANA ikuriwe na Col.Diogene Jango (ngo nyuma y’aho Jenerali Afurika Michel n’uwamusimbuye biciwe). Ariko twareba amatangazo hirya no hino tugasanga koko RUD-Urunana ikiyobowe na Higiro, ikagira n’umuvuguzi mayo witwa Dukuze Augustini. Ndetse tukumva ko inafatanije na RPR-Inkeragutabara igizwe n’abahoze muri FPR, bahuriye mu Inteko y’Abaharanira Demokarasi National Democratic Congress (dore bimwe tubisoma aha: http://www.nationaldemocraticcongress.org)
Ikibazo cyanjye: Ukuri ni ukuhe kuri RUD-Urunana? Aho ahubwo ntibyerekana ko mushobora kuba twese tutazi uko RUD-Urunana ikora, ahubwo akaba ari abantu bazi kwikorera ibintu byabo mu mabanga akomeye, bicecekeye?
Mbaye mbashimiye igisubizo cyanyu.
Yohana Semugeshi.