Uganda izohereza igiteranyo cy’abasirikare 1000 muri iyi misiyo ya EAC, ariko mu byiciro bitandukanye.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yatangaje ko guhera ejo, igihugu cyabo kiratangira kohereza abasirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Brig. Gen. Kulayigye yasobanuye ko aba basirikare baraba bagiye muri misiyo y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, aho bafungura imihanda yafunzwe kandi barinde abasivili.
Nubwo bimeze Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Bunagana ivuga ko abaturage bo muri uwo mujyi biboneye n’amaso amakamyo menshi yerekeza mu bice bya Busanza,Ishasha,Nyagakoma n’ahandi ayo makuru akaza kandi ahamirizwa n’amwe mu ma videwo yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga,agaragaraza amakamyo menshi y’ingabo za UPDF yinjiraga k’ubutaka bwa congo.
Amakuru agera kuri Rwandatribune itarabonera gihamya avuga ko izi ngabo zitegerejwe mu bice bya Tongo,Kiwanja,Rugali,Busanza,Nyabanira,Nyamirima ,Ishasha na Nyamitwitwi,abasesenguzi mu by’umutekano bakaba bavuga ko abasilikare 1000 baba aribake cyane ,uroye agace izi ngabo zagenewe kurinda gasanzwe karabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro cyane ikomoka mu Rwanda ariyo:FDLR,RUD URUNANA na FPP-Abajyarugamba.
Mwizerwa Ally